Hari n’ababona abagakora nk’imburamukoro cyangwa, abashobowe bikarenga abakora iyi mirimo yo kwita ku isuku irimo n’imyanya y’ibanga y’ababagana bakitwa indaya.
Iyo ubikora abaye ari umukobwa ibintu biba ibindi, akitwa udashobotse, indaya n’andi mazina amutesha agaciro, bitari uko atari akazi ahubwo kuko benshi batarakamenyera.
Spa ni ahantu hagenewe gutangirwa uruhererekane rwa serivisi zitandukanye, nka sauna yaba steam na massage, kwita ku ruhu, gukorerwa isuku ku mubiri nko kogosha ubwoya buwuriho budakenewe, bikagera n’aho uhabwa izo serivisi yogosherwa n’ubwameze ku myanya y’ibanga.
Bijyanye n’uko benshi bakunda kwiherera bakabyikorera, iyo bumvise uwagiye gukoresha izo serivisi akenshi z’isuku, biratungurana ubikora bakamukekera ibindi, nyamara ugasanga ni ukutamenya.
Serivisi zo muri Spa zimaze imyaka myinshi zikora mu bindi bihugu ndetse, nko mu 2024 zinjirije abazikora miliyari 136,8$.
Icyakora mu bihugu nk’u Rwanda kugeza n’uyu munsi biracyari inkuru nshya kuri bamwe, nanjye ntivanyemo kugeza ubwo nahishurirwaga byinshi ngahitamo kubibasangiza mbinyujije muri iyi nkuru.
Mu minsi ishize numvaga mfite umunaniro mwinshi, uruhu rwanjye rusa nabi nibaza icyo nakora ngo nse neza ndakibura.
Naganiriye n’inshuti yanjye ingira inama ko najya muri ‘Spa’, bakanyitaho ngasa neza, gusa ntiyari azi ko aho hantu ntahazi, biba ngombwa ko ansobanurira.
Nasanze nari menyereye ko aho hantu hatangirwa serivisi za massage na sauna ariko sinari nzi ko batanga n’izindi serivisi zo kwita ku ruhu, kogosha imisatsi n’ubwoya aho bidakenewe hose n’ibindi.
Nagiye muri Spa imwe mu Mujyi wa Kigali, nsangayo Mukeshimana Vanessa, umaze imyaka umunani atanga serivisi za Spa.
Mukeshimana yansobanuriye ko muri ‘Spa’ uretse kuba bakora massage z’ubwoko butandukanye bitewe n’iyo umubiri wawe ukeneye, banatanga serivisi zo gukura imisatsi iri ku mubiri idakenewe, ku gice icyo ari cyo cyose ibizwi nka ‘body waxing’.
Nahise ngwa mu kantu, ndamubaza nti ‘ese na ha handi hepfo iwabo w’abantu ku myanya y’ibanga na ho mugerayo’ atazuyaje ati ‘Yego, ibyo babyita ‘brazilian waxing’, nahise numirwa, ariko nyine ndijijisha ngo atanshishamo ijisho.
Mukeshimana yambwiye ko icyo ari ikibazo bakunze guhura na cyo, aho abantu batumva ko ibyo ari ibisanzwe cyane ko baba bari gusukura umubiri.
Yavuze ko ari ibintu byateye imbere cyane mu bihugu byo hanze, mu gihe mu Rwanda hamenyerewe gukoresha umukasi cyangwa se utundi dukoresho twabugenewe mu kogosha imisatsi iri ku myanya y’ibanga cyangwa se ahandi ku mubiri, bakabikorera iyo nta we ubafashije.
Mukeshimana, yansobanuriye ko abatanga serivisi zo muri ‘Spa’ batarobanura, bakorera abantu bose kandi bakabaha serivisi iyo ari yo yose bifuza, waba uri umugabo uragenda umukobwa uhasanze akagufasha, ikiba kibahuje ni ukuguha iyo serivisi ubundi ukamwishyura ukagenda.
Ibi bitandukanye n’uko abantu babitekereza, aho bumva ko abakobwa batanga izo serivisi baba banakora uburaya kandi bo bavuga ko ari akazi nk’akandi ndetse bigishijwe gukorera abantu bose nta kurobanura.
Mukeshimana avuga ko abangamirwa cyane n’abantu batekereza ko abakobwa bakora muri Spa baba ari indaya cyane ko we yabyiswe kenshi, gusa ntibyamuciye intege zo gutanga serivisi za massage akavura abagabo n’abagore amavunane, ndetse abakuriraho imisatsi aho idakenewe ku gice cyose umuntu ashaka.
Mukeshimana ibyo akora ni ibintu yize kugira ngo abikore kinyamwuga nubwo imbogamizi zikiri nyinshi.
Yavuze ko abantu bakwiriye kumva ko serivisi zitangirwa muri Spa ari ibisanzwe cyane ko ari uburyo bwo bwita ku bwiza bw’umuntu ndetse no kwivura amavunane.
Ati “Serivisi zitangirwa muri Spa ntabwo Abanyarwanda bari bazakira zose, usanga massage ari yo bumva cyane, izindi abanyamahanga ni bo bazikenera cyane. Ntabwo iyo myumvire ikwiriye kuko serivisi za Spa ni uburyo bwo kwiyitaho bikagufasha kugira ubuzima bwiza.”
Yakomeje avuga ko abantu bagomba kureka imyumvire bafite yo gutekereza ko abakobwa bakora muri Spa ari indaya kandi atari ko biri kuko muri serivisi batanga nta buraya burimo.
Mukeshimana avuga ko uretse kuba bitwa indaya, abatanga izo serivisi bafite n’imbogamizi zo kubona ibikoresho ku isoko ryo mu Rwanda kuko ibyinshi babitumiza hanze bikabahenda cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!