Papa Francis benshi bemeza ko yakundaga kwegera abakiristu no kubatega amatwi, ku wa 25-27 Ugushyingo 2015, yagiriye uruzinduko muri Kenya ahura na Perezida Uhuru Kenyatta ndetse aganiriza Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Icyo gihe yasabye abayobozi b’amadini ya Gikirisitu n’aba-Islam gukomeza ibiganiro nk’inzira yo kurwanya ibitero by’iterabwoba.
Ku wa 27-29 Ugushyingo 2015, Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Uganda, ashimangira akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, asaba Abanya-Uganda gukorera hamwe mu kubaka sosiyete irangwa n’amahoro.
Ku wa 29–30 Ugushyingo 2015, Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, ahamagarira abaturage gukundana, kubabarirana no kwimakaza amahoro mu rugendo rw’igihugu rugana ku bumwe n’ituze rirambye.
Mu kwezi kwa Mata 2017, Papa Francis yagiriye uruzinduko mu Misiri (Egypt). Yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Al-Azhar, Ahmed el-Tayeb, ndetse yitabira inama mpuzamadini y’amahoro, aho yasabye ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’amadini atandukanye, nk’inzira yo kubaka amahoro arambye.
Muri Werurwe 2019, Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Maroc ahura n’Umwami Mohammed wa VI n’abahagarariye amahuriro y’amadini y’Abayahudi n’Abayisilamu, aho yibukije akamaro k’ibiganiro hagati y’amadini n’ubufatanye nk’inzira y’ingenzi yo kwimakaza amahoro.
Mu 2019, Papa Francis yahuye na Perezida Filipe Nyusi ndetse ayobora igitambo cya Misa i Maputo. Aho yahamagariye Abanya-Mozambike gukomeza inzira y’amahoro n’ubwiyunge nyuma y’imyaka myinshi y’intambara y’abenegihugu.
Mu 2019, Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Madagascar yibanda ku biganiro birimo kurengera ibidukikije, gushyigikira urubyiruko, ubutabera n’iterambere ry’ubukungu.
Tariki ya 9–10 Nzeri 2019, Papa Francis yagiriye uruzinduko muri île Maurice mu rwego rwo kwizihiza ubudasa bw’abaturage no gushishikariza iterambere rishingiye ku ndangagaciro z’ubupfura.
Ku wa 31 Mutarama 2023 Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwaranzwe no guhamagarira amahoro n’ubutabera, asaba ko Afurika irekerwa ubwigenge bwayo bwuzuye.
Ku wa 3-5 Gashyantare 2023 Papa Francis yagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo asaba abayobozi gutangira urugendo rushya rw’amahoro, abibutsa ko amateka azabibuka hashingiwe ku byo bazakora muri urwo rugendo rwo kunga igihugu.
Kiliziya y’u Rwanda ivuga ko yari yaramuhaye ubutumire ngo azasure u Rwanda kandi yabihozaga ku mutima, ndetse ngo n’uzatorwa bazabimusaba.
Mu bindi bihugu Papa Francis yasuye harimo; ibihugu 5 byo mu Burasirazuba bwo Hagati, 13 byo ku mugabane wa Asiya, ibihugu icyenda byo muri Amerika na 15 byo ku mugabane w’Iburayi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!