Uku kwihuza kw’aya mashyaka kugamije guhuza ingufu kugira ngo Adama Barrow azabashe gutsindira indi manda mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka APRC rya Yahya Jammeh ari we Fabakary Tombong Jatta, kuri iki Cyumweru yabwiye abanyamakuru ko amasezerano n’ishyaka NPP rya Adama Barrow, harimo no kugaruka kwa Jammeh.
Ati “ Intego yacu ni uko Perezida Jammeh yagaruka mu gihugu mu mahoro kandi mu cyubahiro.”
Ni rimwe mu masezerano bagiranye na Perezida Barrow mu gihe yaba atsindiye manda ya kabiri.
Yavuze ko kandi ari amahirwe akomeye ku bumwe n’ubwiyunge muri Gambia, kuko Jammeh yari afite benshi bamwiyumvamo.
Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yafashe ayo masezerano nk’ubugambanyi, kuko Yahya Jammeh akekwaho uruhare mu byaba n’itotezwa byakorewe abaturage be mu myaka 22 yamaze ku butegetsi.
Jammeh yatangiye kuyobora Gambia mu 1994 ahiritse ubutegetsi, aburekura mu 2017 ubwo yatsindwaga mu matora na Adama Barrow. Yahise ahungira muri Guinée équatoriale.
Guverinoma ya Barrow yashyizeho komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge, igamije kugaragaza ibyaha byakozwe ku bwa Jammeh.
Ni Komisiyo byari byitezwe ko izasiga igaragaje ibyagenderwaho n’ubutabera mu kuburanisha Yahya Jammeh. Impungenge zihari ni uko ubwo bwumvikane bwabayeho bushobora gutuma Jammeh atagezwa imbere y’ubutabera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!