00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winnie Byanyima yamaganye ibyo gusubiza Besigye muri gereza ya Luzira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 11:11
Yasuwe :

Umugore wa Dr. Kizza Besigye, Winnie Byanyima, yamaganye icyemezo cyo gusubiza umugabo we muri gereza ya Luzira nyuma yo kuva mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital, avuga ko yari agifite intege nke ku buryo atashoboraga kwigenza no kwigaburira.

Dr. Kizza Besigye yasubijwe muri gereza ya Luzira ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma yo kumara iminsi mu bitaro bya Mulago. Ibi byabaye mu gihe umugore we yavuze ko yari agifite intege nke cyane.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Chris Baryomunsi, yari yatangaje ko ari koroherwa.

Baryomunsi wasuye Besigye mu bitaro bya Mulago ku wa Gatanu mu gitondo, yavuze ko uyu munyapolitiki ari gukira.

Yagize ati “Nasuye Dr. Kizza Besigye uyu munsi mu gitondo ku Bitaro bya Mulago aho arwariye. Arimo gukira buhoro buhoro kandi namwifurije gukira vuba. Ndashimira itsinda ry’abaganga rimwitaho.”

Ariko Byanyima yavuze ko Besigye yari agikeneye ubufasha bukomeye ubwo inzego za gereza zamusubizaga muri Luzira nyuma ya saa moya z’umugoroba.

Ati “Nyuma ya saa moya z’ijoro, Kizza Besigye yafashwe ajyanwa muri gereza ya Luzira. Ntabwo banamwemereye no kurya.”

Yavuze ko mu gihe Besigye yari amaze mu bitaro, abagize umuryango we ari bo bamufashaga, harimo no kumugaburira.

Ati “Umuryango we ni wo wamufashaga kumugaburira no kumwitaho i Mulago kuko agifite intege nke kandi akeneye ubufasha.”

Nta makuru arambuye y’ubuzima bwa Besigye yigeze ashyirwa hanze asobanura uko yari ameze ubwo yasubizwaga muri gereza.

Byanyima yavuze kandi ko gusubizwa muri gereza byatunguranye ku muryango we, kuko abaganga ba Besigye ndetse n’umuyobozi wa gereza bari baganiriye ku munsi wari wabanje ku bijyanye na gahunda yo kumufasha kongera kugarura imbaraga.

Besigye w’imyaka 70 yari yajyanywe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kugwa mu rukiko rukuru ku wa 29 Nyakanga ubwo yari mu rubanza aregwamo ibyaha bijyanye n’ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Urukiko rukuru rwaje gutegeka Urwego rw’Amagereza muri Uganda gutanga raporo y’ubuzima bwe nyuma y’uko inzego zibishinzwe zari zabwiye Umucamanza Emmanuel Baguma ko Besigye atari ameze neza ku buryo yakomeza kwitabira iburanisha.

Besigye yasubijwe muri Gereza ya Luzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages