Mu itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Visi Perezida i Dodoma ku wa 25 Kanama 2026, Nchimbi yavuze ko yashyikirije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ibaruwa imumenyesha icyemezo yafashe cyo kwegura mu nshingano.
Dr. Nchimbi yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku ngingo z’Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, harimo ingingo ya 50(2)(c) ihuzwa n’ingingo ya 149(2), zimwemerera kuva mu nshingano.
Yagarutse ku isezerano yari yarahaye Umukuru w’Igihugu, avuga ko yari yemeye gukorera igihugu mu budahemuka ndetse akava ku mwanya igihe cyose hazaba hakenewe impinduka.
Yagize ati “Ku wa 27 Kanama 2025, nasezeranyije Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan ko nzamufasha ndetse nkakorera igihugu cyacu uko nshoboye kose kandi mu budahemuka busesuye. Namwijeje kandi ko igihe cyose azumva ko hakenewe undi Visi Perezida, nzava kuri uyu mwanya. Nizeye ntashidikanya ko Perezida yifuza impinduka, bityo nahisemo kubahiriza isezerano ryanjye.”
Nchimbi yashimiye Perezida Hassan ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ku cyizere bamugiriye. Yanashimiye abaturage ba Tanzania ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze ku nshingano, avuga ko azakomeza kuba umuturage ukunda igihugu.
Dr. Emmanuel Nchimbi yavukiye mu Karere ka Mbeya ku wa 24 Ukuboza 1971. Yakuriye mu muryango wari usanzwe ukora mu mirimo ya Leta, aho se, John Nchimbi, yari umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ndetse akaza no kuba Komanda wa Polisi mu Ntara ya Mtwara.
Mu rugendo rwe rwa politiki, Nchimbi yabaye umwe mu bayobozi bakomeye muri CCM, akora imirimo itandukanye ya Leta, irimo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’izindi nshingano za Leta mbere yo kugera ku mwanya wa Visi Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!