00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virusi ya Monkeypox yongeye gukaza umurego muri RDC

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 July 2024 saa 03:55
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko nubwo mu 2022 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko muri icyo gihugu hatakigaragara Virus ya Monkeypox, yongeye kubura umutwe ku buryo mu 2024 abantu 7851 bari bamaze kuyandura kugeza kuwa 26 Gicurasi, ndetse 384 bahitanwa na yo muri icyo gihe.

Abagera kuri 39% by’abibasiwe n’iyo virusi ni abana bo munsi y’imyaka itanu, mu gihe mu bayanduye muri rusange ab’igitsinagabo ari 59%.

OMS kandi igaragaza ko no mu 2023 iyi virusi yibasiye RDC kuko abantu 14,626 bayanduye, 654 muri bo bagahitanwa na yo. Ni mu gihe ubwiyongere bw’ubwoko bushya bw’iyo virusi buzwi nka ‘MPXV’ bwagaragaye cyane hagati muri Nzeri 2023 mu Majyepfo ya Kivu.

Byagaragaye ko iyi virusi iri gukwirakwira cyane binyuze mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwegerana cyane kw’abantu. OMS igaragaza ko kugeza ubu hari ikibazo cy’ibikorwa by’ubuvuzi bikiri hasi mu duce iyo virusi iri kugaragaramo muri RDC, ku buryo bikigoye gupima abaturage ndetse muri utwo duce hakaba hataboneka inkingo zayo.

Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.

Ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.

Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose. Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara, mu gihe guhabwa urukingo rwayo ari cyo cyonyine gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox.

Virusi ya Monkeypox yongeye guca ibintu muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages