Umugogo w’Umwami Oyo uzagera muri Uganda Saa Yine za mu gitondo ku isaha yo muri Uganda. Nyuma hatangire imihango yo kumuherekeza.
Umwami Oyo yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kanama 2026, azize uburwayi. Yapfuye afite imyaka 34, amaze hafi imyaka 31 ari ku ngoma.
Perezida Museveni yavuze ko Umwamikazi wa Tooro, Best Kemigisa, yari yaramumenyesheje amezi menshi mbere ko Umwami Oyo yari arwaye kanseri ikomeye.
Yavuze ko Leta ya Uganda yafashije Umuryango w’Ibwami gushaka ubuvuzi mu Budage ndetse nyuma no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe, umugogo w’Umwami Oyo uzajyanwa muri Kajegwawa mu Karere ka Kyegegwa hakoreshejwe kajugujugu, nyuma ushyirwe mu izawugeza ku Ngoro y’Umwami i Fort Portal.
Abaturage ibihumbi biteganyijwe ko bazajya ku mihanda kugira ngo basezere ku Mwami wabo.
Ubwami bwa Tooro bwatangaje ko umugogo w’Umwami Oyo uzaguma mu Ngoro ya Karuziika mu gihe cy’icyunamo, nk’uko umuco w’Ubwami ubiteganya.
Icyunamo cy’iminsi icyenda kizatangira ku munsi umugogo uzagerera ku ngoro ya Karuziika, kikazaba ari cyo gihe fatizo cy’imihango y’umuco ijyanye no kumuherekeza.
Imyanzuro y’imihango yo gushyingura Umwami Oyo yafashwe mu nama yabaye ku wa 28 Kanama 2026, yahuje abahagarariye imiryango igize Ubwami bwa Tooro n’abagize Rukurato, inama nkuru y’Ubwami.
Ubwami bwa Tooro bwashyizeho akanama kagizwe n’abakuru b’umuryango kazagaragaza kandi kagatangaza ku mugaragaro uzasimbura Umwami Oyo.
Umwami Oyo yagiye ku ngoma muri Nzeri 1995 afite imyaka itatu, nyuma y’urupfu rwa se, Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III. Yaje kwimikwa ku mugaragaro amaze gukura mu 2010.
Inzego za Leta ya Uganda n’Ubwami bwa Tooro biteganyijwe ko zizatangaza andi makuru arimo igihe abaturage bazemererwa kureba umugogo, itariki yo gushyingura n’indi mihango izakurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!