00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari Visi Perezida wa Liberia akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 August 2026 saa 08:40
Yasuwe :

Uwari Visi Perezida wa Liberia, Jewel Howard-Taylor, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.

Minisiteri y’Ubutabera ya Liberia yatangaje ko Howard-Taylor wabaye Visi Perezida w’icyo gihugu mu gihe cy’imyaka itandatu kugeza mu 2024, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Roberts, ubwo yari agiye gufata indege imuvana muri Liberia.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yajyanywe ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Liberia. Kugeza ubu ntacyo aratangaza ku byaha akurikiranyweho.

Howard-Taylor ashinjwa kwinjiza ibiyobyabwenge muri Liberia mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubicuruza, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byorohereza ubucuruzi bwabyo.

Ibi bibaye mu gihe Liberia imaze igihe ikajije ingamba zo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwambukiranya imipaka, by’umwihariko ubwa cocaine.

Muri iperereza, Polisi ya Liberia inakurikiranye abanyamahanga batatu badahari, barimo Abanya-Croatia babiri n’Umunya-Ukraine umwe, bashinjwa kuba bari mu rusobe rumwe rw’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na Howard-Taylor.

Inzego za Liberia zatangaje ko ziteguye gushakisha no gufata abo banyamahanga, ndetse ko ibikorwa byo guhashya ubu bucuruzi bizagera ku babutegura, ababworohereza n’ababutera inkunga.

Mu mezi ashize, inzego z’umutekano muri Liberia zagiye zifata ibiyobyabwenge mu bikorwa bitandukanye.

Howard-Taylor yari umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya George Weah, wayoboye Liberia kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Iyo Guverinoma yagiye ivugwaho ibirego bya ruswa n’imicungire mibi y’imari.

Perezida Joseph Boakai wasimbuye Weah yari yarasezeranyije gukaza urugamba rwo kurwanya ruswa. Yanatangaje ko adashaka ko Liberia ihinduka indiri y’abacuruza ibiyobyabwenge.

Afurika y’Iburengerazuba imaze kuba imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo cocaine iva muri Amerika y’Epfo ijyanwa ku mugabane w’u Burayi.

Jewel Howard-Taylor wari Visi Perezida wa Liberia akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages