Yafashwe ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021.
Uyu mugabo wabitse Perezida Museveni ari muzima, bivugwa ko ari umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, National Unity Platform (NUP), rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Africa Nation ivuga ko Lumbuye yakwirakwije ayo makuru nyuma y’uko yari aherutse kubika umwami wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi, avuga ko yapfuye kandi ari muzima.
Iby’uko Museveni yitabye Imana byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka, byavugaga ko nyuma y’urupfu rwe, igisirikare cy’iki gihugu kiri gutegura uko azasimburwa.
Nyuma yuko Perezida Museveni agaragaye mu ruhame ahitwa Munyonyo na Bombo, ibihuha byarakomeje bivuga ko yitabye Imana, biramurakaza cyane maze ku itariki 8 Kamena ategeka inzego z’ubutasi z’iki gihugu guhiga abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko we n’abandi bo mu muryango we bapfuye.
Gusa abayoboke ba NUP bavuga ko gufungwa kwe byakozwe na ambasade ya Uganda muri Turikiya ngo kuko nta mubano uhambaye uri hagati y’ibihugu byombi watuma iki gihugu gifunga uyu mugabo.
Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ubabanyi n’amahanga wa Uganda, Okello Oryem yabwiye abanyamakuru ko Lumbuye agomba kuryozwa ibyo yakoze kuko atari hejuru y’amategeko.
Leta ya Uganda ivuga ko igiye gukomeza gushakisha uruhindu abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza amakuru y’ibinyoma aho baba bari hose ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!