Philippe usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Le Havre uherereye mu Mujyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, yise ishyaka rye ‘Horizons’ ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga kureba kure.
Asobanura impamvu yarihaye iri zina yagize ati “Ishyaka tugiye gushyiraho ni ishyaka rifite izina rya ‘Horizon,’ kubera ko ari ngombwa ko dukora ibintu byiza kandi tukareba kure. Kuko iyo urebye icyerekezo igihugu cyacu gifite n’ibyo cyifuza kugeraho mu 2050 ntugomba kureba imbere yawe, bigusaba kurenza amaso ibyo ubona.
Uyu mugabo yasabye abayoboke be guhuza imbaraga bagashyigikira iri shyaka kugira ngo igihugu cy’u Bufaransa kibe igihangange kurushaho.
Charles Philippe kandi yavuze ko atifuza guhatana na Perezida Macron n’ishyaka rye En Marche mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2022.
Yagize ati “Ndabisubiramo, mubyumve neza, intego yanjye ni uguharanira ko Perezida wa Repubulika, Emmanuel Macron yongera gutorwa mu 2022.”
Philippe w’imyaka 50 usanzwe ari umunyamategeko, yabaga mu ishyaka rya L’Union pour un mouvement populaire (UMP) ryaje guhinduka Les Républicains (LR).
Mu ntego nyamukuru z’ishyaka rye rishya ‘Horizons’ yavuze ko harimo guteza imbere u Bufaransa binyuze mu guharanira ubumwe n’ubutabera, gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere uburezi yise ‘umubyeyi w’intambara zose’, aho yavuze ko azakomeza guharanira ubwisanzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!