Mushobekwa, usanzwe ari umwe mu bagize Ihuriro FCC rihuza amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila, yabigarutseho mu kiganiro cyo kuri X cyateguwe na Stanis Bujakera Tshiamala, aho yavuze ko Kabila yagiye ahakana kenshi ko yaba afitanye isano n’umutwe wa AFC/M23.
Yavuze ko kuba Kabila yarabaye Umukuru w’Igihugu cya RDC imyaka 18 ndetse akaba yarabaye n’umusirikare, bimuha ubumenyi buhagije ku gihugu, bityo ko niba koko yaba ari mu mutwe wa AFC/M23, ibintu ku rugamba byaba bitandukanye.
Ati “Twemera ibyo avuga kugeza igihe bizagaragazwa ukundi, kandi nta muntu urabasha kutwereka ibimenyetso bihabanye n’ibyo yavuze.”
Mushobekwa yavuze ko intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, zirimo imijyi ya Goma na Bukavu, zigomba gufatwa nk’izindi ntara zose za RDC.
Yasobanuye ko kuba Kabila yaragiye muri ibyo bice aho kujya mu bice bigenzurwa na Guverinoma ya Kinshasa, byatewe n’ibyo yise ihohoterwa yakorewe we n’umuryango we.
Yagaragaje ko uwahoze ari Perezida adakwiye guhatirwa kuba mu mahanga kandi igihugu cye gihari.
Ati “Ntidushobora guhatira uwahoze ari Perezida kuba mu mahanga kandi akeneye kuba mu gihugu cye.”
Mushobekwa ni umwe mu bantu bakomeye muri FCC, ihuriro rya politiki ryari riyobowe na Joseph Kabila mbere y’uko Félix Tshisekedi afata ubutegetsi.
Ibyo yavuze bije mu gihe muri RDC hakomeje impaka ku ruhare rwa Kabila mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bw’igihugu n’umubano we na AFC/M23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!