Ibiro by’ Umunyamabanga wa Leta bishinzwe ububanyi n’ amahanga, byemeje itangwa rya “miliyoni 6 $ ku muntu uzatanga amakuru kuri Abu Ubaidah (Direye), miliyoni 5 $ k’uzatanga amakuru kuri Mahad Karate, Ma’alim Daud na Hassan Afgooye, na miliyoni 3 $ ku muntu uzatanga amakuru kuri Maalim Salman na Ahmed Iman Ali.”
Abu Ubaidah uzwi uzwi nka Direye, yagizwe umuyobozi wa Al Shabaab kuwa 6 Nzeli 2014, nyuma y‘urupfu rwa emir Ahmed Abdi aw-Mohamed wari uzwi nka Godane, wayoboraga uwo mutwe akaza kugwa mu gitero cy’ indege zitagira abapilote za USA mu 2013.
Mahad Karate afatwa nk’ uwateguye igitero cyahitanye abagera ku 150 muri Kenya, ubwo abo barwanyi bagabaga igitero kuri kaminuza ya Garissa muri Mata uyu mwaka. Azwi kandi no ku mazina ya Abdirahman Mohamed Warsame.
Kuva mu 2006, Al Shabaab imaze guhitana abantu benshi muri Somalia, Uganda na Kenya, Amerika ikaba yarayishyize ku rutonde rw’ imitwe y’ iterabwoba kuwa 18 Werurwe 2008.
Muri Gashyantare 2012 nibwo Al Shabaab yeruye ko yatangiye gukorana na al-Qaida.
Abayobozi bakuru ba Al Shabaab bashyiriweho ibihembo ku muntu uzabatangaho amakuru, barimo abashinzwe kwinjiza abarwanyi bashya, gutegura ibitero no gushaka ubushobozi bw’ intwaro n’ amafaranga.
TANGA IGITEKEREZO