Mbere na mbere ingengo y’imari yari yateganyijwe, mu bintu byose yararenze. Ibijyanye na protocole y’uburyo Papa azakirwa, byari byagenewe ko bizatwara miliyoni 1,5 z’ama-euro, ubwo ni ukuvuga ibijyanye n’umutekano, ingendo n’ibindi. Gusa bivugwa ko byarangiye bitwaye miliyoni 76 z’ama-euro, asaga miliyari 130 Frw.
Kugira ngo igiciro cyiyongere ku buryo budasanzwe, byatewe ahanini n’amasoko ya leta n’ibindi leta yaguze huti huti. Ibyo birimo n’imirimo yakozwe igitaraganya mu gutunganya uburyo Papa azakirwa, ibijyanye n’uburyo abantu bo muri delegasiyo ye bazitabwaho, ingengo y’imari yagiye ikoreshwa ibyo itari yagenewe n’ibindi.
Hari isoko ryari ryaratanzwe ryo gutunganya umwe mu mihanda Papa yagombaga gukoresha, byari biteganyijwe ko uwo muhanda ugomba kurangira muri Nyakanga 2025, ariko byageze muri Gashyantare utararangira.
Meya wa Yaoundé yahise asinya iteka risaba ko hakongerwa igihe uwo mushinga wari kuzakorerwa, hashyirwaho n’amezi abiri yo kuba warangiye. Amafaranga aba atangiye gutikira gutyo.
Urundi rugero ni urwa zahabu zagombaga gukoreshwa mu guha impano Papa. Bivugwa ko ku wa 27 Werurwe, Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida muri Cameroun, Ferdinand Ngoh Ngoh, yasabye ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro ko cyamuha ikilo n’inusi bya zahabu izakoreshwa nk’impano.
Ku wa 1 Mata, Minisitiri w’Imari, Louis Paul Motaze, yemeje ko iyo zahabu isohoka ariko hasohoka ikilo kimwe cya zahabu itunganyije ya carat 24, nyuma hongerwaho amagarama 500 ariko bamwe mu bacukuzi bayitanze mu cyimbo cyo kuzatanga imisiro.
Usibye ayo mafaranga, bivugwa ko hari n’andi mafaranga yakoreshejwe na leta mu kwakira abantu ba baringa baturutse imahanda. Bivugwa ko hari abantu bafashwe nk’abagiye kwakira Papa baturutse muri Gabon kandi ngo ari abaturage basanzwe b’Abanya-Cameroun aho kuba abaturutse mu mahanga. Abo bantu bose barahembwaga, kugira ngo bigire nk’abanyamahanga.
Ikindi ni uko kandi abahoze ari abadipolomate badafite inshingano n’imwe mu buyobozi, nabo bakusanyijwe, bakishyurirwa amacumbi muri hotel zikomeye zirimo nka Hilton na Mont Fébé i Yaoundé, hagakoreshwa amafaranga ya leta. Ibyo byose ngo byakorwaga n’abantu bo hafi ya Perezida Paul Biya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!