Uru rutonde rw’abaherwe 10 rwakozwe n’Ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kizwi cyane mu kwandika ibijyanye n’ubukungu;rugaragaraho umugore umwe.
1. Aliko Dangote (Nigeria)
Uyu ni we munyafurika wa mbere ukize ku isi. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 15,7 z’amadorari ya Amerika. Dangote w’imyaka 58 y’amavuko yatangiye gukora ubucuruzi afite imyaka 20 gusa, akaba anakomoka mu muryango w’abacuruzi muri Nigeria y’amajyaruguru.
Yatangiye ubucuruzi ubwo nyirarume yamugurizaga amayero 2 300 ndetse n’ikamyo eshatu yakoreshaga agura sima.
Dangote afite ikigo cy’ubucuruzi yitiriye izina rye, kikaba kigizwe n’inganda zikora sima, ifarini n’isukari.
Muri 1999, nyuma yo gukorera uruzinduko muri Brezil akabona ukuntu iki gihugu cyateye imbere mu nganda, akigera muri Afurika yahise agura inganda nyinshi mu bihugu bitandukanye birimo nka Zambie, Tanzanie, Afurika y’Epfo, Sénégal, Côte d’Ivoire no muri Cameroun.
2. Johann Rupert (Afurika y’Epfo)
Johann ni we uri ku mwanya wa kabiri, aho Dangote uri ku mwanya wa mbere amukubye inshuro zirenga ebyiri. Johann w’imyaka 65 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 7, 1 z’Amadorari ya Amerika. Umutungo we awukomora kuri se Anton Rupert wari umuherwe afite inganda zikora itabi.
Yahagarariye ikigo cy’ubucuruzi Richemont kuva muri 2010 gifite icyicaro gikuru mu Busuwisi.
3. Nicky Oppenheimer (Afurika y’Epfo)
Nicky Oppenheimer w’imyaka 70 y’amavuko afite umutungo ubarirwa muri miliyari 6,7 z’Amadorari ya Amerika. Yari afite ikigo cy’ubucuruzi bwa diyama kitwa De Beers cyashinzwe na sekuru witwaga Ernest, akaba yari Umudage ufite inkomoko y’Abayahudi waje kwimukira muri Afurika y’Epfo.
Muri 2012, Nicky Oppenheimer yagurishije urwo ruganda rwatunganyaga amabuye y’agaciro, bikaba byaratumye umuryango we udakomeza kugira uruhare rwo gucunga ikigo cy’ubucuruzi De Beers. Ibi byamuhaye amahirwe yo kwigwizaho miliyari 5,1 z’Amadorari ya Amerika.
4. Christoffel Wiese (Afurika y’Epfo)
Christoffel Wiese w’imyaka 74, ni umunyenganda uzwi ku izina ry’irihimbano Christo; afite umutungo ubarirwa muri miliyari 6,3 z’Amadorari ya Amerika.
Afite imigabane ingana na 15% mu masoko ya kijyambere yitwa Shoprite super markets ari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Anafite kandi imigabane ingana na 44% muri sosiyete yitwa Pepkor icuruza imyenda muri Afurika y’Epfo.
Afite hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Lanzerac Manor & Winery, n’ibindi.
5. Nassef Sawiris (Misiri)
Nassef niwe munyamisiri ukize kurusha abandi muri iki gihugu, akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyari 6,3 z’Amadorari ya Amerika.
Nassef ni umuhungu wa nyir’uruganda rwa Onsi Sawiris. Ayobobora uruganda Orascom Construction Industries (OCI), rukora sima ndetse n’ifumbire mu Misiri.
Bakuru be babiri, Naguib na Samih na bo barazwi muri iki gihugu mu bucuruzi bw’itumanaho ndetse n’amahoteli.
6. Mike Adenuga (Nigeria)
Mike Adenuga w’imyaka 62, ni umunya-Nigeria wa kabiri ukize nyuma ya Dangote.
Adenuga afite umutungo ubarirwa muri miliyari 4 z’amadorari ya Amerika. Ikindi kandi yabaye inshuti y’akadasohoka ya général Babangida.
Yamenyekanye cyane mu gucuruza ibijyanye n’itumanaho ndetse na peteroli.
Muri 2006, yashinze ikigo cy’itumanaho kitwa Global Communications (Globacom) kikaba gifite abafatabuguzi miliyoni 27. Anafite kandi sosiyete icuruza peteroli yitwa Conoil Producing.
7. Mohamed Mansour (Misiri)
Mansour w’imyaka 67, afite ikigo cy’ubucuruzi akomora mu muryango we, kitwa Mansour. Yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe kirekire.
Afite umutungo ubarirwa muri miliyri 4 z’Amadorari ya Amerika, akaba ayavana mu masoko ye ya kijyambere ari mu Misiri azwi nka Metro.
Mansour kandi acuruza amamodoka y’inganda nka Chevrolet, General Motors na Caterpillar.
8. Nathan Kirsh (Swaziland)
Nathan Kirsh w’imyaka 83 akomoka mu muryango w’Abayahudi bahungiye muri Afurika y’Epfo ariko nyuma yaje gutura muri Swaziland. Afite umutungo ubarirwa muri miliyari 3,9 z’Amadorari ya Amerika.
Yatuye muri Swaziland kuva muri 1986. Afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Swazi Plaza Properties, gifite amaduka akomeye ndetse n’uruganda rwitwa Jetro Holdings rukora ibyo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.
9. Isabel Dos Santos (Angola)
Uyu ni umukobwa w’imfura wa José Eduardo Dos Santos, Perezida wa Angola. Muri 2011, yagaragaye ku rutonde rukorwa na Forbes nk’umugore ukize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.
Perezida Dos Santos yamubyaranye n’umurusiyakazi.
Isabel Dos Santos w’imyaka 42 y’amavuko, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 3,1 z’Amadorari ya Amerika, akomora mu migabane afite mu mabanki yo muri Angola ndetse no muri Portugal.
Afite imigabane ingana na 25% muri banki yitwa Banque Internationale de Crédit (BIC) yo muri Angola, ndetse na 19% muri banki yitwa Banque Portugaise d’Investissement (BPI).
Afite ibigo by’itumanaho, inganda zikora sima n’ibindi. Ubucuruzi bwe abukora abifashijwemo na se. Umugabo we yitwa Sindika Dokolo.
10. Isaad Rebrab (Algérie)
Uyu mugabo w’imyaka 71 yatangiye ari umucungamari usanzwe; kuri ubu afite umutungo ubarirwa muri miliyari 3,1 z’Amadorari ya Amerika.
Muri 1998, Isaad Rebrab yashinze ikigo cy’ubucuruzi bw’ibiribwa kitwa Cevital. Ibicuruzwa bye abigemura mu Burayi ndetse no mu bihugu by’Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO