00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urushyize kera: Indege zitagira abapilote zatangiye kugenzura ikirere cya Congo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 December 2013 saa 07:30
Yasuwe :

Byakunzwe kuvugwa kenshi, ariko noneho byageze ku iherezo aho indege zitagira abapirote zatangiye kugenzura ikirere cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu duce turangwami imitwe yitwaje intwaro ndetse no ku mbibi z’ibihugu bituranye na Congo.
Ku ikubitiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2013, indege ebyiri kabuhariwe mu kugenda zitwaye (Drones) zahagurukijwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cy’i Goma, aho zigiye kugenzura no gutanga amakuru cyane cyane mu duce twazahajwe (…)

Byakunzwe kuvugwa kenshi, ariko noneho byageze ku iherezo aho indege zitagira abapirote zatangiye kugenzura ikirere cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu duce turangwami imitwe yitwaje intwaro ndetse no ku mbibi z’ibihugu bituranye na Congo.

Ku ikubitiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2013, indege ebyiri kabuhariwe mu kugenda zitwaye (Drones) zahagurukijwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cy’i Goma, aho zigiye kugenzura no gutanga amakuru cyane cyane mu duce twazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ndetse no ku mipaka icyo gihugu gihana n’u Rwanda na Uganda nk’uko tubikesha BBC.

Izi ndege zakozwe n’igisirikare cy’u Butaliyani, zifite ubushobozi bwo kogoga ikirere mu gihe cy’amasaha 14 zitaragera hasi, si ibi gusa kandi kuko zishobora kugenda uburebure bugera ku birometero magana abiri.

Indege ya Loni itagira umupitote igenzura ikirere

Akanama k’Umutekano ko mu Muryango w’Abibumbye kuwa 24 Mutarama 2013 nibwo kemeye ikoreshwa ry’izi ndege mu igenzura, nkuko ingabo za MONUSCO ziri mu Burasirazuba bwa Congo zari zabisabye.

Zisanze M23 yaratsinzwe

Kwemeza ko izi ndege zoherezwa muri Congo byaje nyuma y’uko Umutwe wa M23 werekanye ko ufite imbaraga igihe wafataga Umujyi wa Goma, izi ndege ariko zisanze M23 itakiriho, kuko yamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’Umutwe Udasanzwe wa Loni waje guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Herve Ladsous ukuriye ingabo ziri mu butumwa bwa Loni yari yifuje ko bahabwa indege eshatu, nyamara ebyiri nizo zatangiye aka kazi ko kugenzura ahari iyi mitwe yashinze ibirindiro cyane cyane mu duce tw’ahari ubukungu mvakuzimu.

Hari aho zabiyogoje

Nubwo izi ndege zije muri Congo hari bamwe batazicira akari urutega, kuko hari aho zabiyogoje mu bihugu zakoreshejwemo mbere kubera kwica abaturage b’abasivili. Kohereza izi ndege muri congo bikurikiye igikorwa cyatangiye mu bihugu bya Pakistan, Afghanistan, Yemen na Somalia aho izi ndege zo mu bwoko bwa drones zishinjwa kuba zararashe ku baturage bitandukanye n’ubutumwa zari zagiyemo.

U Rwanda rwari rwabiteye utwatsi

Kuwa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2013, u Rwanda rwari rwamaganye ikoreshwa ry’izi ndege (Drones) mu kugenzura ibice by’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukaba rwaravugaga ko ikoresha ryazo ryaba ari ukugira Afurika nk’akarima ko gukoreraho igerageza (experience) ku nzego z’ubutasi z’amahanga.

Iki cyifuzo cy’ikoreshwa ry’izi ndege ingabo za MONUSCO ngo zakigize kuva mu mwaka wa 2008. Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma n’inyeshyamba za M23 nibwo cyongeye kugarukwaho cyane.

SOMA IBINDI KURI IYI NKURU


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages