00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanze iyirukanwa ry’abapolisi bitambitse imodoka za Uhuru Kenyatta

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 February 2017 saa 05:56
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Kenya ku wa Gatanu rwanze umwanzuro wo kwirukana abapolisi babiri, bashinjwaga kwitambika imodoka za Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yari i Mombasa.

Barnaba Kimeli na Joel Atuti bashinjwa kuba umwaka ushize baritambitse imodoka zari ziherekeje Kenyatta, aho bivugwa ko bari bahugijwe no kwaka umushoferi wa taxi ruswa.

Umucamanza James Rika wo mu rukiko rukurikirana imanza zirebana n’umurimo n’imibanire y’abakozi yavuze ko uburyo ibimenyetso byakusanyijwe binyuranyije n’amategeko.

Yagaragaje ko bitabye ukubiri ndetse bigakorwa n’abapolisi babiri bakuru aho kugezwa imbere ya komisiyo ishinzwe ibijyanye n’imyitwarire.

Urubanza rwabo kandi ngo rwaciwe bamaze iminsi igera kuri itanu bafunzwe, kandi ibi bitemewe mu mikorere y’ubutabera bunyuze mu mucyo.

Rika yanavuze ko uwari Umuyobozi wa Polisi i Mombasa, Francis Wanjohi yakoresheje amarangamutima mu gukurikirana iki kibazo.

The Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe urukiko rwari rwasabye ko urubanza rusubirwamo, bariya bapolisi bo babyanze bavuga ko n’ubundi nta butabera bazahabwa.

Ikijyanye no kuba baritambitse imodoka za Uhuru Kenyatta kubera kwaka ruswa kandi ntibivugwaho rumwe, kuko urukiko rwavuze ko zahageze bari kugerageza guhagarika umushoferi wa taxi wari wanze guhagarara.

Uyu mushoferi wahagaritswe nawe yitabye ku biro bya polisi ya Makupa, yandika ahakana gutanga ruswa ahubwo yemera ko abapolisi bamwatse urufunguzo rw’imodoka akabanza kurwimana.

Umushoferi wa Perezida Kenyatta, Simon Wanjoike we yanditse avuga ko yabonye umupolisi aherezwa ikintu n’uwari utwaye iyo taxi kandi ko ibi byabaye nijoro.

Nyuma y’ibitaragenze neza mu rubanza byagaragajwe n’Umucamanza James Rika, Kimeli na Atuti birukanwe ku itariki 15 Mutarama 2016, bemerewe kongera kujuririra icyemezo cyo kubirukana.

Abapolisi babiri bitambitse imodoka za Perezida Uhuru Kenyatta bahita birukanwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages