Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwasanze Pierre Nkurunziza ashobora kongera kwiyamamaza inshuro imwe agatorwa n’abaturage, kuko bitanyuranye n’Itegeko Nshinga ryo kuwa 18 Werurwe 2005.
Gusa ariko nubwo urwo rukiko rwemeje kandidatire ya Perezida Nkurunziza, Visi Perezida warwo yahungiye mu Rwanda kuko ngo yategetswe gusinya yemeza iyo kandidatire ariko akabyanga.
Kuva Ishyaka CNDD FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi bwe bahise batangira imyigaragambyo.
Abagera ku 10 nibo bivugwa ko bamaze kuyigwamo mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Bivugwa ko abarenga 600 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kubera gushyigikira imyigarambyo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Nkurunziza yari yasabye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kureka kwigaragambya ahubwo bagategereza icyo urukiko ruzemeza.



















TANGA IGITEKEREZO