Umwe mu bagaragaje ko yabuze Emmanuel Nchimbi ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Joseph Warioba, wavuze ko amaze iminsi adashobora kuvugana na Nchimbi.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, mu nama y’Ihuriro rya Demokarasi muri Tanzania yateguwe n’Umuryango w’Abanyamategeko wa Tanganyika (Tanganyika Law Society).
Nchimbi yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, avuga ko azasoza inshingano ze ku wa 4 Nzeri 2026.
Warioba yavuze ko yamuvugishije nyuma yo kumenya iby’iyegura rye, maze Nchimbi amwemerera ko amakuru ari ukuri. Yongeyeho ko yamubajije uko Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriye icyo cyemezo, ariko Nchimbi amusubiza ko atari yabimenyeshwa.
Nyuma yaho, Warioba yavuze ko yabonye itangazo ryemeza ko Perezida Samia yemeye ubusabe bwa Nchimbi bwo kwegura, maze agerageza kongera kumuhamagara ariko telefone ye ntiyayitaba.
Yakomeje avuga ko ku wa 26 Kanama 2026, nyuma y’uko ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ritangaje ko ryirukanye Nchimbi mu ishyaka, yongeye kugerageza kumuvugisha ariko telefone ye ntiyitabwa, ndetse n’ubutumwa yamwoherereje ntibwamugezeho.
Kuva yatangaza ko yeguye, Emmanuel Nchimbi ntiyigeze agaragara mu ruhame, ntiyitabira ibikorwa bya Leta cyangwa ibindi bikorwa rusange, ndetse nta butumwa yigeze ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, aho Nchimbi aherereye ntiharamenyekana ku mugaragaro. Hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko telefone ze zafashwe ndetse ko yaba afungiwe ahantu hatazwi, ariko ayo makuru ntaremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose rwigenga cyangwa rwa Leta.
Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Mwanzo TV, Maria Sarungi, na we yavuze ko Nchimbi yaba afungiwe iwe mu rugo.
Kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, Polisi ya Tanzania ndetse n’ibiro bya Perezida Samia Suluhu Hassan ntibyari byagira icyo bitangaza ku makuru y’aho Nchimbi aherereye.
Hagati aho, Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yemeje Deogratius Ndejembi nka Visi Perezida mushya, asimbura Nchimbi. Abadepite 324 bitabiriye amatora bose bashyigikiye kandidatire ye.
Perezida Samia Suluhu Hassan ni we watanze kandidatire ya Ndejembi, wari Minisitiri w’Ingufu akaba n’Umudepite uhagarariye Chamwino, nyuma y’iyegura rya Nchimbi ku wa 25 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!