00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uri gukina n’umuriro- Trump abwira Putin

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 28 May 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, amubwira ko ari gukina n’umuriro kuko u Burusiya bushobora gushyirirwaho ibindi bihano kubera intambara yo muri Ukraine.

Ku wa 27 Gicurasi ni bwo Trump yavuze ko iyo bitaba ku bwe u Burusiya buba bwarahuye n’ibibazo bikomeye, bityo ari yo mpamvu gukomeza kugorana mu guhosha intambara bisa no gukina n’umuriro.

Yagize ati “Icyo Vladmir Putin atabona ni uko iyo bitaba njye u Burusiya buba bwarahuye n’ibintu bibi byinshi, bibi cyane, ari gukina n’umuriro.”

Trump avuze aya magambo nyuma y’iminsi mike yise Putin umusazi kubera ibitero yagabye muri Ukraine mu cyumweru gishize.

CNN yatangaje ko Amerika ishobora gushyiriraho u Burusiya ibindi bihano ku bwo gutera Ukraine kandi hari kuba ibiganiro bigamije guhosha intambara.

Trump yabwiye Putin ko ari gukina n’umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages