Ni ibiganiro bigomba gushyira umurongo kuri iyi gahunda imaze igihe iganirwaho guhera muri Gicurasi uyu mwaka. Kohereza abasirikare muri RDC, byitezwe ko bizakorwa mu gihe cya vuba.
Abayobozi ba RDC bavuga ko mu byumweru bike ingabo ziturutse muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zizagera ku butaka bwayo mu butumwa bwa SADC.
Inama yo kuri uyu wa Gatandatu ni iyo gushyira ku murongo ubutumwa bw’izi ngabo nyuma y’uko mu bihe bishize, abakuru b’ibihugu na ba minisitiri bari baganiriye kuri iyi ngingo.
Mu ntangiro za Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yabwiye IGIHE ko igihe izi ngabo zizagira muri RDC kitari cyamenyekana.
Ati “ Nta makuru mfite ariko ni ikintu turi gukoraho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!