00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanzuro ku rubanza rwa Kabila ugiye gutangazwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 September 2025 saa 02:30
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo ku wa 30 Nzeri 2025 ruzatangaza umwanzuro ku rubanza rwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Kabila usanzwe ari Senateri w’ubuzima bwose ashinjwa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu, ubwicanyi bugambiriwe, gufata ku ngufu n’itoteza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha byakorewe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri ziri mu burasirazuba bwa RDC.

Urubanza rwa Kabila rwatangiye muri Nyakanga 2025 nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa, Ubushinjacyaha busobanura ko yabikoze nk’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 gusa we yagaragaje ko ntaho ahuriye na ryo.

Byari byarateganyijwe ko umwanzuro w’uru rubanza wari kumenyekana tariki ya 12 Nzeri ariko uwo munsi, abanyamategeko barengera inyungu za Leta bagaragaje ko habonetse abatangabuhamya bashya biteguye kumushinja.

Mu gihe byari byitezwe ko uru rubanza rwari gusubira ibubisi tariki ya 19 Nzeri, abanyamategeko ba Leta basobanuriye abacamanza ko aba batangabuhamya batatu batakibonetse.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwasabiye Kabila igihano cy’urupfu. Abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bo bamusabiye igifungo cya burundu kugira ngo ajye asurwa n’abagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa.

Abanyamategeko barengera inyungu za Leta kandi basabye ko imitungo yose Kabila afite muri RDC yafatirwa, agacibwa n’indishyi ya miliyari 24 z’Amadolari.

Joseph Kabila yaburanishijwe adahari, asabirwa igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages