Uyu mwana witwa Twikirize Clever, uzwi ku izina rya “Mad Hunter”, utuye mu gace ka Kooki D, mu Karere ka Lyantonde. Yatawe muri yombi n’ishami rya Polisi rikorera muri ako karere.
Polisi yavuze ko uyu mwana akurikiranyweho ibyaha birimo gushishikariza abantu gukora urugomo no gukwirakwiza ubutumwa bushingiye ku macakubiri, binyuze kuri konti ye ya TikTok.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi rigaragaza ko uyu mwana yashyiraga kuri TikTok ubutumwa burimo amagambo atiyubashye kandi ateye isoni, aho Polisi yavuze ko ayo magambo adakwiriye cyane cyane ku mwana ukiri muto.
Polisi ya Uganda yavuze ko nyuma yo gukoresha amakuru y’ubutasi mu iperereza, yashoboye kumenya aho uyu mwana aherereye, imufatira aho yari yihishe muri Kooki C Cell, mu Karere ka Lyantonde.
Kugeza ubu, uyu mwana ari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.
Uyu mwana atawe muri yombi nyuma y’uko mu bihe bitandukanye yagiye ashyira kuri TikTok amashusho yumvikanamo amagambo yibasira Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
// @KasiryeTwa256 "The Police in Lyantonde have arrested Twikirize Clever, alias "Mad Hunter," a 13-year-old casual worker and resident of Kooki D Cell, Lyantonde District, on allegations of incitement to violence and promoting sectarianism through his TikTok account.… pic.twitter.com/V1JIw0WVcr
— Uganda Police Force (@PoliceUg) August 5, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!