00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka w’impinduka: Ibihugu bya Afurika byitezwemo amatora ya Perezida mu 2024

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 January 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Umwaka wa 2024 ni umwaka w’amateka by’umwihariko mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuko uzasiga abaturage babyo bongeye gutanga umurongo n’icyerecyezo cy’aho bifuza kugana, binyuze mu gutora abagomba kubayobora.

Ibihugu bisaga icumi bya Afurika bizatora abakuru b’ibihugu, bagomba kubifasha kugera ku ntego byihaye.

Muri ibyo bihugu harimo u Rwanda, ruzajya mu matora tariki 15 Nyakanga, akazaba akomatanyije n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Twakusanyije ibihugu bya Afurika bifite amatora mu 2024

Sénégal

Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika n’abaturage miliyoni 18 nicyo kizabimburira ibindi aho amatora ya Perezida azaba ariki ya 25 Gashyantare. Ni amatora atazahatanamo Perezida Macky Sall kuko ari gusoza manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko.

Aya matora kandi ntazanahatanamo Ousmane Sonko uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahabwaga amahirwe ariko kandidatire ye ikaba iherutse kwangwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Amadou Ba usanzwe ari Minisitiri w’Intebe unaturuka mu ishyaka riri ku butegetsi, ni we uhabwa amahirwe mu bakandida 20 bemejwe.

Mauritania

Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika, kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 4.9, bazajya mu matora ya Perezida wabo ku itariki 22 Kamena uyu mwaka.

Perezida Mohamed Ould Cheikh Ghazouani aziyamamariza manda ya kabiri ari nayo ya nyuma yemerewe n’Itegeko Nshinga.

U Rwanda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bizajya mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Nshingamategeko. Ateganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024. Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida byo bizatangira ku itariki ya 22 Kamena uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamaza muri aya matora.

Ghana

Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika gituwe na miliyoni 34.4 z’abaturage. Ku itariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka bazabyukira mu matora ya Perezida akomatanyije n’y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Nana Akufo Addo usanzwe ayobora iki gihugu ntazahatana muri aya matora kuko ari gusoza manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko.

Abari guhabwa amahirwe yo kuvamo umwe umusimbura harimo Mahamudu Bawumia usanzwe ari Visi Perezida ndetse na John Dramani wigeze kuba Perezida.

Tchad

Iki gihugu giherereye muri Afurika yo Hagati gituwe n’abaturage miliyoni 18.6, kizakora amatora mu kwezi k’u Ukwakira uyu mwaka ku matariki ataratangazwa.

Ni amatora agiye gukorwa nyuma y’inzibacyuho yari iyobowe na Mahamat Idriss Déby uyoboye inama nkuru ya Gisirikare kuva mu 2021 ubwo se Idriss Déby Itno yarasirwaga ku rugamba.

Mahamat wahise umusimbura by’agateganyo, yari yihaye amezi 18 yo kuba ateguye amatora ariko icyo gihe cyaje kurenga.

Tunisia

Iki gihugu kiri mu Majyarugura ya Afurika gituwe na miliyoni 12.5 z’abaturage. Bazatora Perezida mu Ukwakira uyu mwaka ku matariki ataratangazwa.

Perezida Kais Saeid uyobora iki gihugu kuva mu 2019 arahabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kukiyobora muri manda ye ya kabiri. Gusa anengwa kuba muri manda ye ya mbere igihugu cyaragize ibibazo by’ubukungu birimo ugutakaza agaciro kw’ifaranga, ubushomeri ndetse no guheza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mozambique

Iki gihugu gihereye mu Burasirazuba bw’Amajyaepfo ya Afurika gituwe na miliyoni 34.4 z’abaturage. Bazakora amatora ya Perezida n’inteko Ishinga Amategeko tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Ntibiramenyekana abakandida bazaba bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu kuko Phillip Nyusi usanzwe ari Perezida manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko ziri kurangira.

Algeria

Iki gihugu kiri mu Majyarugu ya Afurika, gituwe na miliyoni 46 z’abaturage. Biteganyijwe ko bazajya mu matora mu Ukuboza uyu mwaka ku matariki ataratangazwa.

Ni amatora ataragaragaramo abakandida bashaka kuziyamamaza bahanganye na Abdelmadjid Tebboune uyoboye Algeria kuva mu 2019.

Perezida Tebboune yagiye ku butegetsi asimbuye Abdelaziz Boutelfika, washakaga manda ya gatanu biteza imvururu n’imyigaragambyo mu gihugu.

Sudani y’Epfo
Iki gihugu kiri muri Afurika y’Iburasirazuba gituwe na miliyoni 11.2 z’abaturage. Biteganyijwe ko bazakora amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Ukuboza uyu mwaka.

Ni ubwa mbere hazaba habaye amatora rusange kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge igatandukana na Sudani mu 2011. Ni amatora yagiye yimurwa inshuro nyinshi.

Perezida uri ku butegetsi, Salva Kiir yemeje ko aziyamamaza.

Burkina Faso
Ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika gituwe n’abaturage miliyoni 22. Amatora ya perezida w’iki gihugu ni amwe mu yahanzwe amaso ariko icyizere cy’uko yaba muri uyu mwaka nk’uko byatangajwe ni gikeya kubera ibibazo by’umutekano muke.

Ni amatora azaba aje nyuma ya guhirika ubutegtsi inshuro ebyiri zikurikiranya aho mu 2022 Paul-Henri Sandaogo Damiba wari Perezida w’inzibacyuho yahirikwaga.

Damiba na we yari yagiyeho asimbuye Roch Marc Christian Kaboré wari ku butegetsi kuva mu 2015. Kuva icyo gihe ubutegetsi bwahise bufatwa na Captain Ibrahim Traoré utarorohewe no kugarura igihugu ku murongo kugeza ubu.

Muri uyu mwaka kandi hari andi matora mu bihugu nka Namibia, Comores na Guinea - Bissau aho bazaba bazatora abagize Inteko zishinga Amategeko.

Ntwitwakwibagirwa n’amatora yo muri Mali yari ateganyijwe ku itariki 4-18 Gashyantare 2024 ariko yongera gusubikwa nyuma y’izindi nshuro nyinshi kuva mu 2021 Assimi Goïta yahirika ubutegetsi.

{{ Sénégal niyo izabimburira ibihugu bya Afurika mu 2024 mu gukora amatora ya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages