Ni ibirori byabaye ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Nyakwigendera ni Kitata Henry wari ufite imyaka 30. Yari umuturage wo muri Namakwa mu gace ka Katente muri Nakisunga aho yakoraga nk’Umujyanama watowe uhagarariye abaturage mu Kagari.
Yari mu bayobozi bari biteguye kurahira mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umurenge wa Nakisunga (Nakisunga Sub-county).
Amakuru y’iperereza ry’ibanze yerekana ko Kitata atari ameze neza mu minsi itatu yabanjirije ibyo birori ndetse hari imiti yari ari kunywa ariko ibintu byarushijeho kuba bibi nk’uko inshuti ze na bagenzi be babivuze.
Ku wa 29 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kurahira, ubuzima bwe bwahise bumera nabi mu buryo butunguranye, bitera impungenge n’ubwoba abari bitabiriye uwo muhango.
Nyuma yo kugwa hasi, yahise ajyanwa byihutirwa ku Kigo Nderabuzima cya Herona kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse, ariko abaganga bemeza ko yamaze kwitaba Imana.
Abayobozi bavuga ko umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma rizagaragaza impamvu nyakuri y’urupfu rwe.
Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, SP Racheal Kawala, yemeje ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje gukorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!