Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Ibrahim Mahamadu yishwe ku wa 15 Kanama 2025.
Riti "Mu gitondo cyo ku wa 15 Kanama, indege y’intambara yarashe ibisasu bitatu ku gace Bakoura yari yarafashe ko muri Shilawa.”
Iki gisirikare kivuga ko Boukura yari amaze imyaka irenga 13 ayoboye uyu mutwe, nyuma y’iyicwa ry’uwari umuyobozi wayo, Abubakar Shekau.
Uyu mutwe watangiye ibikorwa byawo byo guteza umutekano muke mu 2009, utangiriye mu gihugu cya Nigeria, gusa waje kugenda ugaba ibitero mu bindi bihugu bitandukanye birimo Niger, Chad na Cameroun.
Imibare ya Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko uyu mutwe umaze kwica abarenga ibihumbi 40, ndetse abandi barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!