Mu nama yamuhuje n’abanyamuryango ba UDPS, Kabuya yagaragaje ko abantu bagaragaza ko bakunda Tshisekedi, mbere y’uko ajya ku butegetsi mu 2019 batamukundaga kuko icyo gihe atavugaga rumwe na Joseph Kabila.
Yagize ati “Uyu munsi, abantu bashaka ko twizera ko bakunda Perezida Tshisekdi kurusha nyina Marthe Tshisekedi wamuzanye ku Isi. Ariko ibyo ni agasuzuguro. Ese mu gihe cyashize ubwo tutavugaga rumwe n’ubutegetsi, na bwo wakundaga Perezida Tshisekedi?”
Kabuya yavuze aya magambo mu gihe bikekwa ko hari abantu bashaka kugirira nabi Perezida Tshisekedi, ibyatumye inzego z’ubutasi zihoza ijisho ku bakorana bya hafi n’uyu Mukuru w’Igihugu.
Izi nzego zataye muri yombi abasirikare bakuru nka Gen Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo na Gen Franck Ntumba usanzwe ari umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Gen Tshiwewe yigeze kumvikana avuga ko akunda Imana na Perezida Tshisekedi, bityo ko adashobora kubagambanira. Mu gihe yari Umugaba Mukuru w’ingabo, yihanangirije bikomeye abo yise abagambanyi batuma ihuriro AFC/M23 rikomeza gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yibasiye abagaragaza ko bakunda Perezida Félix Tshisekedi kurusha umubyeyi we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!