Uwafashwe yitwa Ali, afite imyaka 39 ndetse akomoko muri Tanzania. Yafatiwe mu gace ka Nangade ari kumwe n’izindi nyeshyamba esheshatu.
Hashize imyaka isaga ine Mozambique iri mu rugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba yigaruriye uduce twinshi muri Cabo Delgado.
Benshi mu byihebe bikorera muri Cabo Delgado bituruka mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, Yemen, RDC no mu Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize agace ka Nangade kagabweho ibitero n’umutwe wa Al Shabab, abantu batanu baricwa mu gihe abasaga 200 bakomeretse.
Guhera mu 2017 ubwo ibitero by’iterabwoba byagabwaga muri Cabo Delgado, abasaga 3000 bamaze kwicwa mu gihe abagera kuri miliyoni bavuye mu byabo.
Ingabo z’u Rwanda, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri muri Cabo Delgado zifatanyije n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!