Ku wa 19 Mata 2026, TPLF yari yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko ubuyobozi bukuru bwayo bwafashe icyemezo cyo gusubizaho Inteko Ishinga Amategeko ya Tigray yari yarahagaritswe hashingiwe kuri aya masezerano y’amahoro.
TPLF yashinje Leta ya Ethiopia kurenga ku masezerano y’amahoro impande zombi zagiranye, zibifashijwemo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza impungenge z’uko intambara ishobora kongera kurota.
Getachew Reda wahoze ari Umuvugizi wa TPLF, ubu akaba ari umujyanama wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko abatuye muri Tigray batarakira ibikomere batewe n’intambara iheruka mu 2022, bityo ko bakeneye amahoro.
Reda yasabye umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka kugira ngo Tigray itongera kubamo intambara, uhatira impande zirebwa n’amasezerano y’amahoro kuyubahiriza.
Debretsion Gebremichael asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa TPLF. Kuva mu 2021 kugeza mu 2023 yabaye Guverineri wa Tigray.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!