Izi nyeshyamba bivugwa ko zateye abaturage mu ijoro ryo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu tariki 27-28 Kanama 2021, zibasanze mu ngo zabo zikabiba zarangiza zigatwika inzu.
Nubwo bitaramenyekana neza niba ari ADF yakoze ayo mahano, Umuyobozi w’intara ya Buliki, Kalunga Meso, ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa CEPADHO bahamya ko ari zo kuko zimaze kwica abaturage babarirwa mu bihumbi cyane abatuye mu bice by’icyaro.
Umwe mu baturage wiciwe abantu bane muri iki gitero, Kahindo Lembula, yabwiye Reuters ati “Ubu sinzi aho ndi bujye n’abana banjye babiri, Imana yonyine niyo yadufasha.”
Guverinoma ya RDC iherutse gushyira intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe ndetse muri Gicurasi ishyiraho ubuyobozi bwa gisirikare ikuraho ubw’abasivile mu kugabanya ibitero bya hato na hato byahitanaga abaturage ndetse bikangiza n’ibyabo.
Gusa ibyo bisa n’aho ntacyo byakemuye cyane kuko abaturage bakomeje gupfa, ndetse mu mpera za Nyakanga, iyi ADF yateye ibitero bibiri muri iyi ntara bigwamo abantu umunani.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yavuze ko ingabo zidasanzwe ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri hafi kujya mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’iyi mitwe y’iterabwoba.
Muri werurwe uyu mwaka nibwo umutwe wa ADF washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na leta ya Washington kuko wavuze ko ufitanye isano n’ugendera ku matwara y’idini ya Islam[Islamic States] ndetse ukanigamba bimwe mu bitero byawo, gusa muri Kamena inzobere zo mu Muryango w’Abibumbye zatangaje ko nta gihamya kigaragaza ko ADF ikorana na IS.
Umutwe wa ADF bivugwa ko umaze kwica abasivile barenga 6000 kuva mu 2013. Urimo abarwanyi bafite inkomoko muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!