Iyi nkongi yatangiye ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, ahitwa Kikerelwa, hafi y’imbibi za Pariki y’Igihugu ya Kilimanjaro n’Akarere ka Rombo, mu Ntara ya Kilimanjaro.
Yatangiye ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, bituma Ikigo cya Tanzania gishinzwe Pariki z’Igihugu, TANAPA, cyohereza itsinda ry’abashinzwe kubungabunga ibidukikije kugira ngo ritangire ibikorwa byo kuyizimya.
Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Dr Ashatu Kijaji, yatangaje ko ku wa 5 Nzeri 2026, umuriro wari umaze kuzimywa ku kigero kirenga 90%, hagikorwa ibishoboka ngo ahasigaye na ho hazimwe.
Ati “Kugeza muri iki gitondo, twari tumaze kuzimya umuriro ku kigero kirenga 90%, mu gihe ibikorwa byo kuzimya 10% wari usigaye byari bikomeje.”
Dr Kijaji yavuze ko icyerekezo cy’umuyaga cyahindutse, na byo bifasha abari guhangana n’inkongi kuyikumira ngo idakomeza gukwirakwira.
Yagaragaje ko bari bafite icyizere cyo kuyizimya ku kigero cya 99% mbere y’uko uwo munsi urangira.
Icyakora, yavuze ko hari hakiri ikibazo cy’ibishyitsi by’ibiti byakomezaga gushya, by’umwihariko mu mibande.
Ati “Turabanza guhangana n’umuriro ukomeje gukwirakwira mu gice cya 10% gisigaye. Nyuma tuzagaruka kuzimya ibishyitsi by’ibiti bikomeje gushya, cyane cyane mu mibande umuriro wanyuzemo.”
Minisitiri Kijaji yavuze ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, kuko inzego bireba zari zibanze ku bikorwa byo kuyizimya.
Yavuze ko nibamara kuyizimya ku kigero cya 100%, bazakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye n’ingano y’ibyangiritse.
Ati “Nitumara kuzimya umuriro wose, tuzakora isuzuma kugira ngo tumenye icyawuteye ndetse n’ingano y’ibyangiritse.”
Yavuze ko uruhare rw’abantu rutashobora guhita rwirengagizwa, kuko umuriro watangiriye mu gice cyo hejuru cy’umusozi, mu gihe cy’izuba aho ibyatsi n’ibindi bimera biba byarumye.
Ati “Birashoboka ko watewe n’abantu bari muri ako gace bajyanye ba mukerarugendo ku musozi cyangwa se hakaba hari ikindi cyabaye. Iki ni igihe cy’izuba kandi ibimera byarumye, bityo ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuba cyarabaye.”
Ibikorwa byo kuzimya inkongi byahuje TANAPA, Ikigo cya Tanzania gishinzwe Amashyamba, TFS, Urwego rushinzwe kuzimya inkongi no gutabara, ibigo by’ubukerarugendo n’abaturage bo mu midugudu ikikije pariki.
Kajugujugu na zo zakoreshejwe mu gufasha amakipe yari ahanganye n’umuriro mu bice byo hejuru by’umusozi bigoye kugerwamo.
Guverinoma ya Tanzania yasabye TANAPA gutangira gahunda yo kugura kajugujugu yayo, izajya yifashishwa mu gutahura inkongi hakiri kare no kuzizimya mbere y’uko zikwirakwira.
Nubwo iyi nkongi yari imaze iminsi itatu, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Dr Kijaji yavuze ko ba mukerarugendo, ababayobora, abakozi ba pariki n’abashinzwe kuyirinda bose bari bafite umutekano.
Ibikorwa by’ubukerarugendo ku Musozi wa Kilimanjaro byo byakomeje nk’uko bisanzwe, kuko umuriro wari kure y’inzira ya Rongai ikoreshwa na ba mukerarugendo bazamuka uwo musozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!