00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaza w’imyaka 60 yagiye gukiza abashakanye, abigwamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Kabale muri Uganda yataye muri yombi Mubangizi Silva w’imyaka 53, ukekwaho kwica umusaza w’imyaka 60 amutemye, nyuma y’uko agerageje gutabara mu makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Mubangizi akurikiranyweho kwica Byaruhanga Emmanuel w’imyaka 60, wari utuye mu gace ka Ihimbi, muri Kabale.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, Nelson Tumushime, yavuze ko ahagana Saa Moya n’Igice z’umugoroba, Mubangizi yari mu ntonganya n’umugore we, bituma Byaruhanga agerageza kubakiza.

Ati “Aho kumushimira, ukekwa yatangiye gutuka nyakwigendera kugeza ubwo yafashe umuhoro, aramutema.”

Polisi yahise igera ahabereye icyaha, umurambo wa Byaruhanga ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabale kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kumenya neza icyamwishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages