Ashly, wari uzwi cyane kuri internet nka Ashlee Jenae, tariki ya 4 Mata yerekeje Zanzibar ari kumwe n’umusore biteguraga kurushinga, Joseph McCann.
Uru rugendo rwari ruteganyijwe kuba ibyishimo gusa dore ko yari agiye no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ya 31 no kwishimira impeta y’urukundo yari yambitswe tariki ya 3 Mata.
Ubutumwa bwe bwa nyuma yashyize ku mbuga nkoranyambaga bwagiye hanze tariki ya 5 Mata, bumugaragaza yishimiye kugaburira Twiga.
Nyuma ibyari amarira byahindutse imiborogo. Polisi ivuga ko we n’umukunzi we bagize ugushyamirana bituma bombi barara mu byumba bitandukanye muri hoteli yitwa Zuri Zanzibar.
Tariki ya 8 Mata, abakozi ba hoteli basanze Ashly mu cyumba cye maze bihutira kumugeza kwa muganga hafi aho, ariko aza kwitaba Imana ku munsi ukurikiye, tariki ya 9 Mata. Polisi yatangaje ko urupfu rwe rwatewe no kwiyahura biturutse ku makimbirane yagiranye n’umusore biteguraga kurushinga.
Umuryango wa Ashly uhakana weruye iby’uko umwana wabo yiyambuye ubuzima. Umuvandimwe we, Alyssa Endres, yatangaje ko yavuganye na Ashly mbere gato y’urupfu rwe kandi ko buri kimwe cyasaga nk’ibisanzwe.
Yashimangiye ko Ashly yari yishimye cyane, anyuzwe n’igikorwa cyo kwambikwa impeta cyaherukaga kuba, kandi yiteze gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuryango we uvuga ko ibyo polisi ivuga nta shingiro bifite ukurikije ibyishimo yari afite.
Mu gihe iperereza ku rupfu rwe rigikomeje, abayobozi bahagaritse icyangombwa cy’inzira cya Joseph McCann, ari na ko ibazwa rye rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!