Byavuzwe ko iki gikorwa cyabaye ku wa Kane nko ku birometero 100 uvuye ku mupaka iki gihugu gihana na Burkina Faso, agace kazahajwe n’ibibazo by’umutekano muke birimo ishimuta n’ibindi bikorwa by’imitwe igendera ku mahame y’idini ya Islam.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani yemeje ishimutwa ry’abenegihugu batatu bayo muri Mali kandi ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke neza.
Hashize igihe gito abanyamahanga benshi bashimutirwa hafi y’umupaka wa Burkina Faso. Muri Mali ibikorwa nk’ibi biba bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi busanzwe cyangwa impamvu za politiki.
Kuva mu 2012, Mali yayogojwe n’ibikorwa by’aba-Jihadistes bafitanye imikoranire na Al Qaeda n’abiyita Islamic State. Igice kinini cy’iki gihugu kiri mu maboko y’iyi mitwe.
Abaririkare babarirwa mu bihumbi hamwe n’abasivile barishwe abandi bakurwa mu byabo kubera umutekano muke wahereye mu Majyaruguru ugakomereza mu gihugu rwagati ndetse ukaza kwambukiranya imipika kugeza muri Burkina Faso na Niger.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!