00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurwa mukuru wa Tchad wumvikanyemo urusaku rw’amasasu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2024 saa 05:54
Yasuwe :

Umurwa mukuru wa Repubulika ya Tchad, N’Djamena wumvikanyemo urusaku rw’amasasu ku kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024.

Guverinoma ya Tchad yatangaje ko abagize ishyaka PSF (Parti Socialiste sans Frontières) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bagabye igitero ku biro by’urwego rushinzwe ubutasi.

Yasobanuye ko kuri ibi biro hoherejwe abasirikana, bahangana n’ababigabyeho igitero kandi ko umutuzo wagarutse mu masaha y’igitondo, ariko hari abarashwe bagapfa, abandi bagafungwa nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko amasasu yongeye kumvikana mu murwa mukuru wa Tchad ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024.

Iyi radiyo yasobanuye ko amasasu yumvikanye ku biro by’ishyaka PSF byagoswe n’abasirikare kuva mu gitondo no mu bindi bice bitandukanye bya N’Djamena, kandi ko habayeho uguhunga kw’abaturage.

Umwe mu bayobozi ba PSF utifuje ko amazina ye atangazwa, yasobanuye ko habayeho imyigaragambyo y’abayoboke b’iri shyaka, yakurikiwe no kuraswamo no kubatera imyuka iryana mu maso.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’amasaha make Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, General Mahamat Deby Itno yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 6 Gicurasi 2024.

PSF kandi ishinjwa kugerageza kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024, ariko Perezida wayo, Yaya Dillo yarabihakanye.

Abarwanashyaka ba PSF bamaze iminsi bahanganye na Leta ya Tchad mu myigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages