Mu gihugu cya Tanzaniya hakomejwe kwibazwa ikibazo cy’umunyatanzaniyakazi wafatiwe mu Bushinwa afatanywe ikiro kimwe cy’ikiyobyabwenge cya heroin, ariko kikaburirwa umuti nyuma y’aho hataramenyekana amazina y’uwafashwe.
Urubuga Bongo 5 rwo muri Tanzaniya rwatangaje ko hari amazina rwamaze kumenya ashobora kuba arimo izina ry’ukekwa kuba ari we wafatanywe ibyo biyobyabwenge, ariko ngo rukaba rwanze gutangaza cyangwa kugira uwo rutunga agatoki rwirinda kuba rwatanga amakuru atari ay’ukuri.

Urubuga rwa Chinadailly.com.cn rwanditsi iyi nkuru runashyiraho amafoto agaragaza gufatwa k’uyu mukobwa ugaragara ko ari muremure ugaragara ko anafite imisatsi myinshi akaba ari n’inzobe.


Uru rubuga rwanditse ko hari umukobwa w’imyaka 26 uturuka muri Tanzaniya wafashwe ashinjwa icyaha cyo kugira ibiyobyabwenge mu gihugu cya Maroc mu kwezi k’Ukuboza tariki 19 muri uyu mwaka, aho yari yahishe ikilo cya Hiroine gifite agaciro k’amadolari y’amanyamerika 137,720 (ni ukuvuga amanyarwanda 93649600) aho yari yabihishe mu mubiri we ubwo yafataga indege imukura mu gihugu cya Thailand yerekeza mu gihugu cya Maroc akaba yaravuze ko yerekezaga mu mujyi wa Guangzhou mu murwa mukuru w’Intara y’Amajyepfo w’Igihugu cy’u Bushinwa
Mu Bushinwa igihano cy’ibyaha byo gufatanwa ibiyobyabwenge ni urupfu.
TANGA IGITEKEREZO