Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko ayo magambo yavuzwe mu ntangiriro z’uku kwezi, Rembuluwani Gadabeni asabwe gusaba imbabazi arabyanga.
Ikinyamakuru IOL cyatangaje ko uwo munyamategeko yabwiye bagenzi be ko ntacyo yicuza mu byo yavuze.
Mu gihe hagikorwa iperereza, uruhushya rwemerera uwo munyamategeko gukora rwabaye ruhagaritswe.
Umuyobozi w’Inama y’Abanyamategeko, Kathleen Matolo-Dlepu, yavuze ko imyitwarire mibi mu banyamategeko ikomeje kwiyongera mu nkiko, kandi ko batazabyihanganira kuko bitesha agaciro umwuga wabo.
Yavuze ibyo nyuma y’undi munyamategeko wafashwe amashusho ari kurahirira mu rukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!