Ku gicumunsi cyo ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2015, nibwo John Kerry yageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.
Mu ruzinduko rwe, azaganira na Perezida Uhuru Kenyatta, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya na bamwe mu banyamuryango ba Sosiyete Sivile muri icyo gihugu.
Ibiro bya Leta zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko umubano wa Amerika na Kenya utazigera uhagaragara kuko umaze imyaka irenga mirongo itanu ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’ubukungu.
Byakomeje bivuga ko uruzinduko rwa John Kerry rugamije gushumangira uwo mubano, akaba ndetse ari no muri gahunda yo gutegura uruzinduko rwa Perezida Barack Obama mu mpera za Kamena.
Mbere y’uko asura Kenya, Kerry yari muri Sri Lanka kuwa gatandatu mu gushyigikira Perezida mushya watowe Maithripala Sirisena nyuma y’imyaka hari umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na Leta zunze Ubumwe za Amerika ujyanye no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
John Kerry biteganijwe ko azasoza uruzinduko rwe kuwa kabiri tariki ya 05 Gicurasi nyuma yo kuganira na Perezida Uhuru Kenyatta ku ngamba zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO