00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Tanzania yatorewe kuyobora OMS muri Afurika asimbuye mugenzi we witabye Imana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 May 2025 saa 06:29
Yasuwe :

Prof.Mohamed Janabi watanzwe na Tanzania yatorewe kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, asimbuye Dr. Faustine Engelbert Nduhugulile wari watorewe izo nshingano umwaka ushize ariko akitaba Imana atarazitangira.

Prof. Janabi yatorewe i Genève mu Busiwisi ku cyicaro gikuru cya OMS kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 mu nama yihariye y’abagize Komite Nyobozi ya OMS Ishami rya Afurika.

Prof. Janabi azemezwa bidasubirwaho n’Inteko Nyobozi ya OMS izaterana ku matariki ya 28-29 Gicurasi uyu mwaka nyuma abone gutangira izo nshinagno.

Ku itariki 27 Kanama 2024, i Brazzaville muri Repubulika ya Congo hari icyicaro cya OMS Ishami rya Afurika ni bwo hari hatorewe Umunya-Tanzania Dr. Faustine Engelbert Ndugulile ngo ayobore OMS muri Afurika.

Ni amatora nyakwigendera Dr. Ndugulile yari ahatanyemo n’Umunyarwanda, Dr. Mihigo Richard ariko ntiyasekerwa n’amahirwe.

Byari biteganyijwe ko Dr. Ndugulile agomba gutangira izo nshingano muri Gashyantare 2025 nyuma yo kwemezwa n’Inteko Nyobozi ya OMS ariko bitunguranye yaje kwitaba Imana ku itariki 27 Ugushyingo 2024 aguye mu Buhinde aho yivurizaga ku myaka 55.

Prof.Mohamed Janabi w’imyaka 62 agiye kuyobora OMS muri Afurika muri manda y’imyaka itanu asimbuye Umunya-Nigeria Dr. Chikwe Ihekweazu wari uyoboye OMS by’agateganyo.

Prof. Mohamed Janabi yari asanzwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byo ku rwego rw’Igihugu bya Muhimbili biri i Dar es Salaam. Asanzwe kandi ari Umujyanama Wihariye mu by’Ubuzima wa wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Umunya-Tanzania, Prof. Mohamed Janabi yatorewe kuyobora OMS muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .