Kimori mu ibaruwa yahaye na Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko igihe uyu mugore amaze adakora kimaze kuzana icyuho mu buyobozi, ndetse biri kugira ingaruka ku baturage ayobora.
Kihika watangaje ko yagiye mu kiruhuku cyo kubyara (Maternity leave), akimazemo amezi arenga atanu, mu gihe itegeko riteganya ko icyo kiruhuko kitagomba kurenza amezi atatu gusa.
Kimori akomeza avuga ko uwo mugore yagiye kwivuza mu mahanga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye, mu gihe aho ayobora urwego rw’ubuvuzi ruri guhura n’ibibazo bikomeye.
Ati “Umuyobozi yagiye kwivuza muri Amerika mu gihe ubuyobozi bwe bwafunze ibitaro bya War Memorial Hospital, byavuraga abaturage bo muri Nakuru guhera mu 1906.”
Si ibyo gusa Kimuri agaragaza ko nubwo Kihika yarengeje iminsi ye y’ikiruhuko akomeza guhabwa umushahara we nk’uri mu kazi.
Mu cyumweru gishize, Kimori n’abandi baturage berenga 2000 batanze inyandiko zisaba ubuyobozi bwa Nakuru ibisobanuro by’irengero rya Kihika, ndetse banasaba ko basubizwa bitarenze ibyumweru bibiri.
Kihaka nubwo yagiye, yakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze imishinga ndetse na gahunda za Nakuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!