Polisi yavuze ko ukekwaho icyaha yitwa Fabulisi, akaba ari Umurundi.
Polisi yatangaje ko Fabulisi yasanze Golooba Akiram w’imyaka 22 n’umugore we Naggawa Gloria, bategura ibiti byo gutwika amakara.
Bivugwa ko Fabulisi yafashe umuhoro akavuga ati “nutamba amafaranga yanjye ndagutema.” nyuma ahita atema umugabo mu ijosi ahita agwa hasi ava amaraso menshi cyane nyuma aza gupfa.
Ukekwaho icyaha yahise ajyana umugore wa nyakwigendera ku ngufu ku rugo rw’umuyobozi w’inzego z’ibanze, akomeza gusaba kwishyurwa amafaranga ye.
Umuyobozi wa Kyomya B LC1, yatanze amakuru ku byabaye abimenyesha Polisi ya Kyomya, nyuma dosiye iyohereza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bukomero kugira ngo ikurikirane iki kibazo.
Abashinzwe iperereza bahise boherezwa aho icyaha cyabereye, basanga umurambo wa nyakwigendera uryamye yubamye mu kidendezi cy’amaraso, ahantu hasaga na metero 15 uvuye aho ubwicanyi bwabereye. Ahari umurambo kandi basanzeyo umuhoro wariho ibimenyetso bikekwa ko ari amaraso.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Wamala, SSP L. Kigozi, yavuze ko abaturage bagomba kwitondera guha akazi abantu batazi amateka yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!