00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa Loni yiciwe mu Burundi

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 11 November 2015 saa 10:34
Yasuwe :

Tariki ya 8 Ugushyingo 2015 umukozi w’Umuryango w’Abibumbye yiciwe mu Burundi mu mvururu ziri kuhabera, ubwo abantu bitwaje imbunda banambaye imyenda ya gipolisi binjiraga mu kabari yari ari kunyweramo bakarasa abo bahasanze.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko kuri uyu wa mbere, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric yatangaje ko umukozi wabo wakoreraga i Burundi yaguye muri iki gitero cyagabwe mu kabari n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya.

Ati:” Dufite amakuru avuga ko abantu bakoze ubwo bwicanyi bari bambaye imyenda ya gipolisi kandi banitwaje intwaro.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wagatandatu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yamaganiye kure ubwicanyi buri kubera mu murwa mukuru Bujumbura.

Uyu mukozi yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP mu gihugu cy’u Burundi.

Kuva muri Mata 2015, Perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu Burundi hatangiye imvururo z’abatamushyigikiye bakigaragambya ndetse n’ubutegetsi nabwo ntibubihanganire bugahangana na bo, ndetse n’abatari bake bakahasiga agatwe.

Umuryango w’Abibumbye ntuhwema gusaba Leta y’u Burundi gushyikirana n’abatavuga rumwe na yo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .