Ikinyamakuru The East African cyanditse ko kuri uyu wa mbere, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric yatangaje ko umukozi wabo wakoreraga i Burundi yaguye muri iki gitero cyagabwe mu kabari n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya.
Ati:” Dufite amakuru avuga ko abantu bakoze ubwo bwicanyi bari bambaye imyenda ya gipolisi kandi banitwaje intwaro.”
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wagatandatu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yamaganiye kure ubwicanyi buri kubera mu murwa mukuru Bujumbura.
Uyu mukozi yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP mu gihugu cy’u Burundi.
Kuva muri Mata 2015, Perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu Burundi hatangiye imvururo z’abatamushyigikiye bakigaragambya ndetse n’ubutegetsi nabwo ntibubihanganire bugahangana na bo, ndetse n’abatari bake bakahasiga agatwe.
Umuryango w’Abibumbye ntuhwema gusaba Leta y’u Burundi gushyikirana n’abatavuga rumwe na yo.
TANGA IGITEKEREZO