Iki gikomangomakazi cyafunzwe ku mpamvu zo kwiyita umukozi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi.
Ubuyobozi bw’uru rwego bwatangaje ko Bwanga yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kikyusa mu Karere ka Luwero mbere y’uko ajyanwa ku biro bikuru bya Polisi i Kampala kugira ngo ahatwe ibibazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ifatwa rye ryakurikiye ibirego yashinjwaga byo kwigarurira ubutaka butari ubwe ku ngufu, gutoteza no gufungisha abaturage ba nyir’ubwo butaka bageragezaga kubusubirana.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byatangaje ko urutse uyu mukobwa hari n’abandi bayobozi mu Karere ka Hoima bafashwe bashinjwa gufata ibikoresho bigenewe gukoreshwa ku mihanda bakabikodesha uwikorera ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!