Umuyobozi Mukuru wa Sapco, Serigne Mamadou Mboup, yatangarije BBC ati “Umushinga wa Akon City ntabwo ukiriho. Ku bw’amahirwe, Sapco n’umushoramari Alioune Badara Thiam byabyumvikanyeho. Icyo turi gutegura ni umushinga ushoboka uzashyigikirwa byuzuye na Sapco.”
Mu 2018 ni bwo Akon ukomoka muri Sénégal yatangaje ko ashaka kubaka umujyi w’akataraboneka uzamwitirirwa, mu kibanza cyo mu gace ka Mbodiène gifite ubuso bwa hegitari 800.
Uyu mujyi wari kuzaba ufite igorofa ndende cyane nk’ikirango cyawo, inyubako zo guturamo, ibitaro, iguriro rinini, ishuri, sitasiyo ya Polisi, igice cyahariwe imyanda n’igice gitanga ingufu zituruka ku mirasire.
Ni igitekerezo cyaturutse kuri filime ya Black Panther yumvikanamo inkuru y’ubuhangange bw’agahugu kitwa ‘Wakanda’ ko ku mugabane wa Afurika, katazwi ariko gafite ubutunzi budasanzwe.
Akon yateganyaga ko kubaka uyu mujyi bizamutwara miliyari 6 z’Amadolari kandi ko mu 2023 wari kuzaba wuzuye, ariko abageze ku kibanza cya Mbodiène vuba bahamya ko nta n’ikimenyetso kigaragaza ko uyu mushinga wari ukiriho.
Umuyobozi wa Sapco yagaragaje ko mu gihe muri Sénégal hateganyijwe imikino ya Olympique y’urubyiruko mu 2026, ahagombaga kubakwa uyu mushinga hashobora kubakwaho ibindi bikorwaremezo bizakurura abakerarugendo kandi ko Akon ashobora kubigiramo uruhare.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!