Ruslan Obiang yatawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2023 atangira guhatwa ibibazo ku bijyanye n’igurishwa ry’indege yo mu bwoko bwa ATR 72-500 nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zimenye ko yaburiwe irengero.
Televiziyo y’igihugu, TVGE yatangaje kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 ko iyi ndege yoherejwe muri Espagne mu 2018 igiye gukoreshwa nyuma iza kugurishwa mu buryo bw’ibanga n’uyu muhungu wa Perezida mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize iti “Ruslan Obiang akekwaho kugurisha iyo ndege ku kigo gikora indege cya Binter Technic, giherereye i Las Palmas ku Kirwa cya Grand Canary ho muri Espagne.”
Ruslan Obiang Nsue yigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko nyuma aza kuba umuyobozi mukuru w’iyo kompanyi y’indege mbere y’uko agirwa umuyobozi mukuru w’ibigo bitanga serivisi ku kibuga cy’indege, Ceiba Aeropuertos.
Umuvandimwe we akaba na Visi Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Nguema Obiang Mangue yanditse kuri Twitter ko Ruslan Obiang yemeye ko ari we wagurishije iyo ndege.
Yagize ati “Siniteguye kugendera ku marangamutima y’umuryango ngo mbe namufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, iyi ni nayo mpamvu nategetse ko bamuta muri yombi byihuse akajyanwa mu butabera.”
Visi Perezida Nguema Obiang Mangue kandi yasabye Perezida kwirukana uyu muhungu we mu mirimo yose yari afite muri iyi kompanyi y’ubwikorezi kubera ibi byaha byo kugurisha iyo ndege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!