00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Chameleone yafungiwe muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Umuhungu wa Jose Chameleone witwa Abba Marcus Mayanja w’imyaka 20, yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho gukubita uwo babana.

Amakuru ajyanye n’itabwa muri yombi rye agaragaza ko yafashwe na Polisi ya Edina ku wa 14 Kanama 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita uwo babana, bivugwa ko urwo rugomo rwari rugamije gukomeretsa bikomeye cyangwa urupfu.

Yafunzwe hashyirwaho ko agomba kwishyura ingwate y’ibihumbi 10$ kugira ngo aburanishwe ari hanze.

Hari hasanzwe ibirego bimushinja ihohotera yaba yarakoreye umukunzi we utwite, witwa Angel nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda byagiye bibitangaza.

Muri Gicurasi, Angel yari yashinjije Mayanja ku mugaragaro ko yamukubise ubwo bari bagiranye amakimbirane, ariko Mayanja arabihakana.

Amakuru yashyizwe ahagaragara yerekeye ifatwa rye ntiyahise agaragaza niba itabwa muri yombi ryo ku wa 14 Kanama rifitanye isano n’ibirego byari byatanzwe mbere, cyangwa niba uwatanze ikirego muri uru rubanza rushya ari wa mukunzi we utwite.

Amakuru y’Igipolisi agaragaza ko ikirego akurikiranyweho ari icyo gukubita uwo babana, kiri ku rwego rw’icyaha cyoroheje.

Nta makuru arambuye Polisi yashyize ahagaragara ku byabaye byatumye Mayanja atabwa muri yombi. Mayanja afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzamuhamya icyaha.

Umuhungu wa Jose Chameleone witwa Abba Marcus Mayanja yafungiwe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages