Dangote afite uruganda runini rutunganya peteroli ruherereye mu gice cyahariwe ubucuruzi cya Lekki i Lagos. Rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 650 ku munsi.
Uyu muherwe yasobanuye ko yashinze uru ruganda kugira ngo afashe Nigeria na Afurika yose kubona ibikomoka kuri peteroli bihagije kubera ko ibyinshi biva hanze.
Ubwo yari kuri uru ruganda tariki ya 14 Ukuboza 2025, Dangote yatangarije abanyamakuru ko ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwinjira muri Nigeria ku bwinshi kandi bihendutse mu rwego rwo gukandamiza ishoramari ry’abenegihugu.
Yagize ati “Ntukwiye kwifashisha ibyinjira mu gusubiza inyuma imbaraga zishyirwa imbere mu gihugu.”
Dangote yagaragaje ko ibi bitumvikana kubera ko uko ibikomoka kuri peteroli byinshi bikomeza kwinjira mu gihugu, ni ko abanyamahanga bakomeza kwinjiza no kubona akazi, mu gihe Nigeria ikigorwa no kwiyubaka.
Uyu muherwe yasabye ko umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ibikomoka kuri peteroli, Farouk Ahmed, akorwaho iperereza ku miyoborere ye.
Mu bihe byashize, Ahmed yashinje Dangote gushaka kwikubira isoko ry’ibikomoka kuri peteroli nyamara ibyo uruganda rwe rutunganya biri munsi ya litiro miliyoni 55 igihugu gikenera ku munsi.
Dangote ahamya ko ibyavuzwe na Ahmed bihabanye n’imibare nyakuri kandi ko uruganda rwe ruteganya kwagura ibikorwa byarwo. Naho ngo n’iyo ikibazo yinubira cyagumaho, uru ruganda ni runini cyane ku buryo rudateze guhomba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!