00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuherwe Aliko Dangote agiye gushora miliyoni 400$ muri Ethiopia

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 16 February 2025 saa 06:42
Yasuwe :

Umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yatangaje ko ateganya gushora miliyoni 400$ mu kongerera imbaraga uruganda rukora sima rwa Mugher Cement muri Ethiopia, rukazava ku gukora toni miliyoni 2,5 buri mwaka zikikuba

Uru ruganda rwa Mugher rwatangiye gukora mu 2015, nyuma ruza guhura n’ibibazo bitandukanye, birimo imvururu zabaye muri Ethiopia zisiga abigaragambyaga bangije imodoka n’imashini z’uruganda.

Ubuyobozi bwa Dangote Industries Ltd bugiye gushora iyi mari bwagize buti “Nubwo twahuye n’imbogamizi nyinshi, twabashije kwishyura imyenda yose kandi tunasubiza inyungu twari twungutse.”

Umuyobozi wa Dangote Industries Ltd, Aliko Dangote, Ku wa 15 Gashyantare 2025, i Addis Ababa yavuze ko ibikorwa byo kwagura uru ruganda bizarangira mu mezi 30 ari imbere.

Dangote yanatangaje ko ateganya kubaka uruganda rushya rwo gutunganya sima ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni miliyoni 3 buri mwaka.

Yongeyeho ko azafatanya na sosiyete ya Leta ya Ethiopian Investment Holdings, bagashora imari mu ruganda rwa Omo Kuraz rukora isukari.

Aliko Dangote agiye gushora miliyoni 400$ mu nganda zo muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .