00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda wa Gari ya Moshi, Mombasa-Kigali watangiye kubakwa

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 29 November 2013 saa 08:13
Yasuwe :

Umuhanda wa Gari ya Moshi wari uri mu mishinga y’ibihugu bitatu byahagurukiye kwihutisha iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba watangiye kubakwa, uhereye i Mombasa.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, uyu muhanda watangiye kubakwa ku nkunga y’u Bushinwa ingana na Miliyari 13,8 z’Amadolari y’Amerika Ukaba uzahuza icyambu cya Mombasa n’umurwa mukuru wa Kenya- Nairobi. Iyubakwa ryawo ryatangiye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2013.
Hateganyijwe ko uyu muhanda uzakomeza kubakwa (…)

Umuhanda wa Gari ya Moshi wari uri mu mishinga y’ibihugu bitatu byahagurukiye kwihutisha iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba watangiye kubakwa, uhereye i Mombasa.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, uyu muhanda watangiye kubakwa ku nkunga y’u Bushinwa ingana na Miliyari 13,8 z’Amadolari y’Amerika Ukaba uzahuza icyambu cya Mombasa n’umurwa mukuru wa Kenya- Nairobi. Iyubakwa ryawo ryatangiye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2013.

Hateganyijwe ko uyu muhanda uzakomeza kubakwa ukava Nairobi-Kampala muri Uganda na Kigali (Rwanda) noneho haziyongereho na Sudani y’Amajyepfo, nk’uko biri mu mushinga w’abakuru b’ibihugu bitatu.

Jeune Afrique ikomeza ivuga ko Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari we watangije uyu mushinga mu gihugu ayoboye, hagamijwe kuzuza inshingano ze mu mushinga uhuje abaperezida b’ibihugu 3, bahuje umugambi wo kwihutisha iterambere rya EAC.

Mu gutangiza iyubakwa Uhuru Kenyatta yagize ati « Ntituri aha mu guhindura amateka ya Kenya gusa, ahubwo n’ay’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. EAC igiye guhinduka akarere kagezweho mu ishoramari(…). »

Akomeza agira ati «Kuri ubu, hafi y’uturere twa Afurika twose tugarukira ku bushobozi bwo kubaka imihanda isanzwe, ariko nizera ko uyu mushinga ugiye kuzuza inyungu za Kenya, u Rwanda na Uganda no ku banyafurika muri rusange. »

Kenyatta yashimiye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, ku bufasha n’uruhare bagize mu kongerera ubushobozi uyu mushinga.

Umurongo mushya uhuza Nairobi-Mombasa watangiye kubakwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda (CRBC/China Road and Bridge Corporation) aho ambasaderi w’u Bushinwa muri Kenya, Liu Guangyuan, yemeje ko ari urumuri kuri Kenya na EAC mu iterambere.

Kugeza ubu hari umurongo usanzwe uhuza Nairobi na Mombasa wari ushaje cyane ku buryo Gari ya Moshi yamaraga amasaha arenga 12 mu nzira ya Km 450, mu gihe ari bwo buryo bwo gutwara ibicuruzwa bikwizwa muri EAC n’imodoka nini zitwara ibicuruzwa.

Kenya yiteze kugabanya ibiciro by’ubwikorezi kugeza kuri 60% bitewe n’uyu murongo mushya utegayijwe kuzura muri 2017, kuko byari muri zimwe mu mbogamizi ku bucuruzi bw’akarere.

Ku rundi ruhande ariko, Tanzania n’u Burundi byo biracyagaragaza kutishimira ibikorwa by’ibi bihugu uko ari bitatu, aho byumva ko gutangiza ibikorwa nk’ibi bitabizi bisa nko kubasunkira hanze y’umuryango.

Jakaya Kikwete yabwiye itangazamakuru mu ntangiro z’Ugushyingo ati « Ese barashaka kudusohora muri EAC ?»

Jeune Afrique yongeraho ko na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Ubwikorezi, Déo Rurimunzu, yagize impungenge z’ibihugu uko ari ibitatu bishaka kwikubira imishinga y’akarere.

Ibi bihugu uko ari bibiri (U Burundi na Tanzania) biherutse gufatanya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubaka imishinga yabo itagira aho ihuriye na biriya bihugu bikataje mukuzamura inyungu z’akarere.

Muri iyo mishinga harimo kubaka umuhanda uhuza RDC, u Burundi na Tanzania unyuze i Bukavu udaciye i Goma ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Umuhanda wa Gari ya Moshi, Mombasa-Kigali watangiye kubakwa. Igice cya mbere cyahereye Mombasa-Nairobi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages