Iyi cake yakozwe n’abagore bari kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko, ariko nyuma y’uko amafoto ya cake bakoresheje agiye hanze, Polisi yo mu Misiri yahise ishaka uwayikoze imuta muri yombi, imushinja gukora cake zishishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina.
Polisi kandi yatangaje ko yatangiye iperereza ku bandi bagore bari bitabiriye ibirori by’uwo munsi mukuru, kugira ngo hamenyekane uruhare bagize muri ibyo bikorwa.
Umugore wafunzwe yaje kurekurwa atanze amafaranga 349$ (arenga ibihumbi 346 Frw), ndetse yongeraho ko ibyo yakoze bitari bigamije gusembura imibonano mpuzabitsina.
Misiri ituwe cyane n’abafite imyemerere ya Islam, badashyigikira ibikorwa byose bishobora kuganisha ku kwerekana no gushishikariza abandi gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu minsi ishize, na bwo muri iki gihugu abagore babiri, barimo Haneen Hossam w’imyaka 20 na Mawada al-Adham w’imyaka 22 bafunzwe bazira gushyira amafoto na video zabo ku rubuga rwaTikTok, kandi ngo “zitesha agaciro amahame agenga umuryango”.
Nyuma aba bagore baje kurekurwa ariko ubushinjacyaha bwongera gusaba ko batabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa byo gucuruza abantu, bitewe n’uko bashishikarije abandi bakobwa gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zageze henshi, mu bihugu by’Abarabu bigendera ku mahame ya Islam hakunze kumvikana ibibazo by’urubyiruko ruzikoresha mu buryo butemewe n’umuco w’ibyo bihugu, akenshi bamwe bagafungwa ndetse hari n’abahisemo guhungira mu bindi bihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!