00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugogo w’Umwami wa Tooro wagejejwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2026 saa 02:26
Yasuwe :

Umugogo w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wayoboraga Ubwami bwa Tooro wagejejwe muri Uganda, nyuma y’uko atangiye i Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize kanseri yari amaranye igihe.

Umwami Oyo yatabarutse mu cyumweru gishize afite imyaka 34.

Indege yari itwaye umugogo we yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe kuri uyu wa Gatanu, wakirwa n’abarimo Perezida Yoweri Museveni, abayobozi mu nzego za Leta, abo mu muryango w’ibwami n’abaturage bari baje kumusezeraho.

Nyuma y’umuhango mugufi wabereye ku kibuga cy’indege, umugogo w’Umwami Oyo wajyanywe mu Karere ka Kyegegwa mu Burengerazuba bwa Uganda n’indege ya kajugujugu y’igisirikare. Waje gukomereza mu muhanda werekeza mu Ngoro y’Ubwami ya Karuziika iri i Fort Portal.

Umugogo uzamara iminsi icyenda muri iyo ngoro, abaturage bahabwe umwanya wo kuwusezeraho. Biteganyijwe kandi ko buri mugoroba hazajya haba amasengesho yo kumusabira.

Umwami Oyo azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026.

Mbere yo gushyingurwa, hazabaho umuhango wo kumusezeraho mu rusengero, nyuma umugogo we ujyanwe mu rugendo rushingiye ku muco wa Tooro, werekezwe mu Irimbi ry’Abami rya Karambi.

Biteganyijwe ko imihango yo kumushyingura izaba yarangiye saa Munani z’amanywa, kuko umuco wa Tooro utemera ko abami bashyingurwa nimugoroba.

Perezida Museveni yategetse ko Umwami Oyo ashyingurwa mu cyubahiro. Yemeje kandi ko amabendera y’igihugu azururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi itatu yo kumusezeraho.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda na yo yakoze umuhango wihariye wo guha icyubahiro Umwami Oyo. Abadepite bamugaragaje nk’umwami wagize uruhare mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’amahirwe y’urubyiruko.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yavuze ko Umwami Oyo yari “ikimenyetso cy’ubumwe”, anamushimira ibikorwa bye byo gukangurira urubyiruko kwirinda Virusi itera Sida.

Umwami Oyo yimye ingoma ya Tooro mu 1995 afite imyaka itatu gusa, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III. Yambitswe ikamba ry’ubwami ku mugaragaro amaze kuzuza imyaka 18, mu 2010.

Guinness World Records yari yaramushyize ku rutonde nk’umwami wimye ingoma akiri muto kurusha abandi ku Isi. Yari Umwami wa 13 w’Ubwami bwa Tooro, bumaze imyaka irenga 200, bukaba butuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, yavuze ko Umwami Oyo yari yarasabye abayobozi kudatangaza uburemere bw’uburwayi bwe, kuko yari afite icyizere cyo gukira agasubira mu baturage be.

Yagize ati “Yari afite icyizere ko azakira.”

Urupfu rw’Umwami Oyo rwakuruye impaka ku muntu ushobora kumusimbura, kuko atari yarashyingiwe ku mugaragaro.

Akiiki yatangaje ko Umwami Oyo yasize umwana w’umuhungu ukiri muto, ariko ko umwirondoro we uzatangazwa mu gihe gikwiye, hakurikijwe imigenzo ya Tooro. Perezida Museveni na we yavuze ko Nyina w’Umwami Oyo, Omujwera Best Kemigisa, yamubwiye ko umuhungu we yasize umuragwa.

Charles Kamurasi uyobora umuryango w’Ababiito, ari na wo uvamo abami ba Tooro, yavuze ko nta makuru yari afite kuri uwo mwana. Bamwe mu bagize umuryango w’ibwami na bo bibajije impamvu batigeze bamenyeshwa ko uwo mwana ariho.

Akiiki yasabye ko izo mpaka ziganirwaho mu ibanga, akavuga ko yifuza guhura n’abakuru b’umuryango kugira ngo bashakire hamwe igisubizo.

Guverinoma ya Uganda na yo yasabye abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya ku mbuga nkoranyambaga yerekeye uzasimbura Umwami Oyo.

Umwami wa Tooro yapfiriye muri Amerika
Perezida Yoweri Museveni yagiye ku kibuga cy'indege kwakira umugogo w'Umwami
Umugogo w’Umwami wa Tooro wagejejwe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages